FootballHome

Rodri wavunitse, yongerewe ku rutonde rw’abakina imikino ya UEFA champions league

Nubwo byari biteganyijwe ko azamara hanze y’ikibuga igihe kirekire, bitunguranye Rodri Cascante, ukomoka mu gihugu cya Esipanye,yashyizwe ku rutonde rw’abemerewe gukinira ikipe ya Manchester City, mu majonjora y’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA champions league).

Uyu mukinnyi ukina hagati nk’uwugarira (DM) amaze igihe kinini atagaragara mu kibuga nyuma yo kugira imvune ikomeye yo mu ivi muri Nzeli, umwaka ushize (2024) aho byari byitwezwe ko atazongera kugaragara mu kibuga kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Ikipe ya Manchester city, iyobowe na Pep Guardiola, yagowe cyane n’ibura rya Rodri, dore ko ubu iyi kipe iri kubarizwa ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ndetse ikaba iherutse kubona bigoranye itike yo gukomeza mu majonjora y’imikino ya (UEFA champions league) ubwo bakinaga umukino wa nyuma w’icyiciro kibanza cy’iryo rushanwa.

Gusa nubwo byagoranye Manchester city, ishobora gusekerwa n’amahirwe dore ko bishoboka cyane ko uyu mugabo uheruka gutwara umupira wa zahabu yagaruka mbere gato y’igihe cyateganywaga cyo gukira.

Muri tombola y’imikino ya (UEFA champions league) iheruka, iyi kipe yatomboye inkuba zesa aho izacakirana na Real Madrid, byari kuba byiza cyane iyo iza kubona uyu mugabo muri uwo mukino gusa uko bigaragara biragoye cyane, amakuru avuga ko nubwo Rodri, atagaragara mu mukino wa Real Madrid, bishoboka ko yazaboneka mu mikino iza igihe ikipe ye yaba yitwaye neza ikagera kure.

Abakinnyi Abdukodir Khusanov,Omar Marmoush na Nico Gonzalez baguzwe muri Mutarama, bari mu bashyizwe kuri uru rutonde gusa mugenzi wabo Victor Reis, we ntiyagize amahirwe yo kujya ku rutonde dore ko ikipe ibayemerewe gukora impinduka eshatu gusa.

Aba bakaba baje basimbura myugariro w’iburyo Kyle Walker, werekeje mu ikipe ya AC Milan nk’intizanyo mu gihe Josh Wilson Esbrand, we yerekeje muri Stock City bya burundu.

Biteganyijwe ko ikipe ya Manchester city, ariyo izabanza kwakira Real Madrid, kuwa Kabiri,taliki ya 11, Gashyantare mbere y’icyumweru kimwe ngo ijye gukina uwo kwishyura kuwa Gatatu, taliki ya 19, Gashyantare, umukino uzabera ku kibuga cyitiriwe Santiago Bernabeu i Madrid mu gihugu cya Esipanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *