Watch Loading...
FootballHomeSports

Rivaldo yasubije Neymar uherutse kuvuga ko yakabaye yaramusimbuye mu ikipe yakinnye icy’isi cyo muri 2002

Mu gihugu cya Brazil ibintu bikomeje gufata indi ntera aho abakinnyi babiri b’ibihangange muri icyo gihugu bakomeje kugenda baterana amagambo.

Mbere na mbere bijya gushyuha byatangiye ubwo Neymar Junior, yatanganaga (interview) ubwo yaganiraga na Romario,maze akaza kuvuga ko yakabaye asimbura Rivaldo,mu ikipe yakinnye igikombe cy’isi cyo muri 2002 agakinana na Ronalidihno hamwe na Ronaldo. Ni amagambo atashimishije igihangange muri ruhago Rivaldo, ndetse ntiyazuyaje mu kumusubiza.

Mu bwishongozi n’umubabaro byinshi cyane Rivaldo yahise amusubiza yerekana ifoto ye ahagaze ku ruhande rw’igikombe cy’isi ndetse akurikizaho amashusho menshi agaragaza ubwiza bw’ibitego 5 yatsinze muri iryo rushanwa. Ku mugereka w’ibyo byose yongeyeho amagambo agira ati:

“Numvishe Neymar avuga ko mu bihe bye byiza yakabaye yaransimbuye mu gikombe cy’isi cyo muri 2002. Ntababeshye, Njye nubaha impano ye ndetse n’umwimerere w’imikinire ye kandi birashoboka cyane ko yakabaye yarakinnye muri iriya kipe iyo aza kuba ahari, gusa gukina mu mwanya wanjye wo yaba ari indi nkuru. Nkurikije icyubahiro mugomba ntaciye ku ruhande, ku bwanjye ntibyashoboka ndetse ntibizigera binashoboka.

Kiriya gihe nari umukinnyi ufite intumbero n’inyota y’intsinzi cyane, ndetse nabaga mparanira gutwara ibihembo mpuzamahanga byinshi. Hari benshi bitashobokeye ko bankura mu mwanya wanjye kandi ntako babaga batagize.”

Neymar Junior, nawe ntiyaripfanye dore ko yahise amusubiza yihuse. Ku rubuga rwe rwa (Instagram) Neymar yasubije Rivaldo, agira ati:

“Bitware gahoro, nshuti. Buri mukinnyi wese wa Brazil yakinnye ririya rushanwa afite intumbero kandi yitanga. Bamwe byarabahiriye bagera ku nzozi zabo abandi ntibyabahira kandi ibyo nabyo n’igice cya ruhago twese turabizi.

Ndakubaha Kandi nzahora nkubaha, cyane cyane ku ishusho ufite muri ruhago y’igihugu cyacu cya Brazil, ariya yari amahitamo asanzwe aho nagombaga guhitamo muri 3, Kandi uko naguhisemo niko nari guhitamo Ronaldinho cyangwa Ronaldo mwakinanaga muri iriya kipe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *