Rimwe na rimwe njya nkumbura ubutoza, Sir Alex Ferguson wahoze atoza Manchester united
Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester united yo mu Bwongereza Sir Alex Ferguson aravuga ko ajya akumbura gutoza iyi kipe nyuma yo kuyisezeraho muri 2013.
Uyu munyabigwi, yabaye umutoza w’ikipe ya MAN United guhera mu 1986 kugeza asezeye muri 2013, aho yafashije iyi kipe guterura ibikombe byinshi bitandukanye.
Mu gihe kingana n’imyaka 27 yamaze itozwa n’uyu munya-Ecosse, Manchester united yabashije gutwara ibikombe 38, harimo shampiyona nkuru y’Abongereza(English Premier league) yatwaye inshuro 13, ibikombe 5 bya FA ndetse na 4 bya League cup.
Hejuru y’ibi kandi twabibutsa ko, Ferguson yabashije gutwara ibikombe 2 by’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA champions league), ndetse n’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (UEFA Cup winners Cup).
Hashize imyaka 11 kuva asezeye ikipe ya Manchester United, iyi kipe yafatwaga nk’igihangange i Burayi, ubu yaramanutse cyane ntiwakeka ko yigeze kuza ku gasongero, ni mu gihe kandi, guhera muri 2013 kugeza magingo aya, itarongera gukoza imitwe y’intoki ku gikombe cy’ashampiyona.
Muri icyo gihe amaze asezeye kandi, ikipe ya Manchester united imaze kunyurwamo n’abatoza barenga 6, barimo David Moyes,Louis Van Gaal, Jose Mourinho, Ole Gunnar Solskjaer ndetse na Eric Ten hag uyirimo aka kanya. Muri aba bose nta numwe urabasha kuyihesha igikombe cya Shampiyona .
Ferguson ni umwe mu batoza bakoze ibikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru ndetse n’ikipe ya Manchester united muri rusange, aho yayifashije kuzamura ikiragano cyabo cyabafashije kwegukana ibikombe byinshi (class of 1992) ni ikiragano usangamo abo bita ba David Beckham, Paul scholes, Ryan Giggs ,Gary Neville ndetse n’abandi benshi.
Bivugwa ko Ferguson yashatse gusezera ku mwuga w’ubutoza ariko, akaza kuza kugirwa inama n’umufasha we Cathy wamwumvishije ko, hari hakiri igihe ngo, abe yafata umwanzuro ugoranye nkuwo.
Ferguson ari kumwe n’umufasha we Cathy n’abana babo babiri
Mu gitabo kivuga ku mateka ye, Sir Alex Ferguson yanditse ko ubwo yageragezaga gusezera muri 2002 umufasha we Cathy yamubwiye ati: “Icya mbere, nta kibazo cy’ubuzima ufite, icya kabiri, sinakwishimira kukubona wirirwa uryamye hano mu rugo. Ati, kandi icya gatatu uracyari muto mu myaka”.
Uyu mukambwe umaze kuzuza imyaka 82 avuga ko, akumbuye cyane ibijyanye n’ubutoza dore ko no mu gitabo kivuga ku mateka ye hari aho agera akavuga ko, ubwo yari amaze umwaka umwe asezeye ku mwuga w’ubutoza yajyanye n’umufasha we kureba finali ya UEFA champions league maze akajya ahora amubwira ati “ibi nibyo nkumbuye.Imikino ikomeye yo Ku rwe rw’umugabane.”
Ferguson ashimangira ko ikipe ya Manchester United yakagombye kuba ikipe ihora ihatanira ibikombe ndetse ihora no kugasongero ku rwego rw’umugabane. Ati “birambabaza cyane iyo mpora ndeba imikino ya nyuma ya UEFA ariko simbonemo ikipe nkunda ya Manchester united” ubwo Ferguson yari abajijwe n’ikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza, icyo avuga ku ikipe yahozemo.
Ikipe ya Manchester united iheruka igikombe kiri ku rwego rw’Uburayi muri 2017 ubwo yatwaraga igikombe cya (UEFA Europa League) itozwa n’umunya-Portugal Jose Mourinho ni mu gihe kandi iheruka icya(UEFA champions league) mu mwaka wa 2008 ubwo yatsindiraga ikipe ya Chelsea kuri finali.