EntertainmentHome

Riderman yataramiye abitabiriye umuganda muri Gisagara batahana ibineza neza!

Kuri uyu wa gatandatu taliki 12,Ukwakira 2024, umuraperi uri mu bakomeye muri muzika nyarwanda Riderman uzwi ku izina ry’Igisumizi na bagenzi be bataramiye abitabiriye igikorwa cy’umuganda rusange wo gutera ibiti wabereye mu karere ka Gisagara.

Ni muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije, aho Kuri uyu wa gatandatu hari hateganyijwe umuganda rusange w’urubyiruko, Ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyabereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Gisagara. Aha hatewe ibiti byiganjemo ibya gakondo bisaga 11200.

Ni igikorwa Kandi cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye. iki gikorwa Kandi cyitabiriwe n’abahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane barimo Riderman, Bulldog, Ariel wayz ndetse n’umubyinnyi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda Titi Brown.

Iki gikorwa kirangiye, abitabiriye umuganda bahuriye muri gyminuse y’akarere ka Gisagara bataramirwa n’ibi byamamare mu muziki Nyarwanda. Ku ikubitiro ,kurubyiniro habanje Umuhanzi usanzwe uzwi muri aka karere ka Gisagara uzwi nka “The Map” mu ndirimbo ze zigera kuri eshatu zirimo umuziki, kubita n’izindi.

Nyuma y’uko uyu muhanzi avuye ku rubyiniro abari baraho amatsiko yari yose biteguye kumva aba bahanzi bafatwa nk’inkingi za mwamba mu muziki Nyarwanda dore ko iyi gyminuse yari yuzuye bigaragarira buri umwe.

Mugukomeza gushimisha abafana, itsinda rizwi nka Titi Brown dancers, bageze ku rubyiniro aho babyinnye indirimbo y’umuhanzi diamond iri muzikunzwe cyane muri iyi minsi Komasava.

Aba babyinnyi bakurikiwe n’umuhanzi kazi Ariel Wayz ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda, abataramira mu ndirimbo Away yakoranye na Juno Kizigenza , You should know n’izindi zitandukanye.

Basa nk’abasoza iki gitaramo hakiriwe Umuhanzi w’umuraperi umaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda Bulldog abaririmbira indirimbo Puta aherutse gushyira hanze ari kumwe na Juno Kizigenza. Uyu muhanzi Kandi yagaragarijwe urukundo rwinshi n’Abanyagisagara mu buryo bugaragara.

Aha ni naho yahise yakira mugenzi we Riderman uzwi nk’igisumizi ku rubyiniro bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo zikubiye muri alburm yabo yitwa “icyumba cy’amategeko.”

Uyu muhanzi amaze gushimisha Abanyagisagara yavuye ku rubyiniro ,Riderman akomeza guha Abanyagisagara ibyishimo nabo bakomeza kumugaragariza ko bamwishimiye.

How do you fell about this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *