RIB yinjiye mu kibazo cya Muyango Claudine bivugwa ko amashusho ye y’ubwambure yamaze kugera muri rubanda

Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa 2 bari gusambana n’umusore, benshi bagahamya ko harimo Miss Muyango Claudine, Muyango yatanze ikirego Kuri RIB, iperereza rikaba rikomeje ku bayakwirakwije.
Uyu mudamu wa Kimenyi, anaherutse gutangariza kuri X yahoze ari Twitter, ko umukobwa urimo atariwe, avuga ko bamubeshyeye ngo bamuharabike.
Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko ari Muyango niyo yatumye uyu mukobwa agana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumurenganure, cyane ko uretse kuba yarasakazwaga agaragaza abari gukora ibiteye isoni bakabimwitirira, atari we nyirabyo.
Mu butumwa yageneye abakoresha imbuga nkoranyambaga, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoreraho ibyaha.
Ati “Ntabwo kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho biguha ubudahangarwa cyangwa uburenganzira bwo kwifata no gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’urukozasoni.”
“Ntabwo kugira shene ya youtube cyangwa ugakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga biguha uburenganzira bwo kwibasira abandi cyangwa kwinjira mu buzima bwite bw’undi muntu.”
Muri 2019 ,Kimenyi Yves, wari umukinnyi wa AS Kigali n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yakoze ubukwe na Uwase Muyango Claudine, witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Gusa Kimenyi na Muyango bari basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis. Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kugarukwaho cyane muri Kanama 2019.
Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.