
kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 RIB yerekanye abantu batandatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bishingiye ku bujura bw’imodoka bakoreshaga amayeri atandukanye, aho enye zafashwe zasubijwe ba nyirazo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko aba bantu bibaga izi modoka bakoresheje amayeri atandukanye, ubundi bakazigurisha abandi bantu bakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano.
Aba bantu batandatu bafashwe mu bikorwa by’iperereza ryo gushakisha izi modoka zibwe, ahaje gufatwa imodoka enye, na zo zasubijwe ba nyirazo kuri uyu wa Kabiri.
Izi modoka enye zari zibwe n’aba bantu zanasubijwe ba nyirazo, zafatiwe mu Turere twa Gicumbi, Nyamagabe ndetse n’aka Kayonza. Ni imodoka zose buri imwe ifite agaciro kanini, kuko ari izo mu bwoko bw’ama-Jeep.
ku Cyicaro Gikuru cy ‘Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali i Remera, RIB yerekanye bafashwe nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwakiriye ibirego by’abantu bibwe imodoka .
Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’icyaha cyo gukora no gukoresha ibyangombwa bihimbano.