RIB yerekanye ko abagera kuri 87 bagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside mu cyunamo gusa

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [ RIB] yatangaje ko abantu barenga 87 aribo bagaragaweho ibyaha by’ingengabiterekezo ya jenoside n’ibindi byaha bifatanye isano mu gihe k’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 31 .

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko nibura rwakiriye amadosiye 82 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’ibindi biyishamikiyeho birimo ibijyanye no kugarura amacakubiri , ivangura ndetse n’imvugo zihembera urwango muri iki cyumweru tuvuyemo cyo kwibuka .

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , Dr. Thierry Murangira uvugira RIB yashimangiye ko nibura guhera ku itariki ya 7 Mata kugera ku munsi wejo tariki ya 14 Mata hirya no hino mu gihugu uru rwego rwari rumaze gukusanya amadosiye angana na 82 y’ibyaha by’ingengabitekerezo bya jenoside yakorewe abatutsi .

Aho yagize ati : “Amadosiye y’ivanguramoko no gukurura amacakubiri ni 6 , abakekwaho bose ibi byaha ni 82 . Ni mu gihe mu mwaka ushize mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi , amadosiye yari 52 none ubu ni 82 . “

Dr Murangira kandi anavuga ko ubu bwiyongere bufitanye isano n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dr Murangira agira ati: “Imbuga nkoranyambaga kenshi zikoreshwa mui gukwirakwiza aya magambo. Hariho rero abantu bagiye bakora ibi byaha bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se ivangura, bashaka gusobanura cyangwa guha igisobanuro kitari cyo ibibera muri RDC.”

RIB igaragaza ko hari abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeje kuyinyuza ku mbuga nkoranyambaga kandi bagasaba abantu bafite imyumvire imwe gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

Akomeza agira ati: “Ugasanga kuri sitati zabo ngo nanjye nshyigikiye ibyo kanaka ari kuvuga cyangwa na we agakora Tik Tok ye agashyiraho ya magambo akavuga ati turi kumwe, ibyo ni byo byatumye imibare izamuka.”

Magingo aya , Icyaha kiza ku isonga ni uguhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kikaba kiri mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, aho umubare w’icyo cyaha cyonyine wagaragaye inshuro 36 mu cyumweru cyo kwibuka.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *