
Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 /Nzeri /2024 ,Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rwerekanye abasore bagera kuri 45 ,RIB ivuga ko ari agatsiko k’abajura bibaga abaturage biciye kuri mobile money.
Ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’igihugu herekanywe agatsiko k’abajura 45 biyita “Abameni”, bibaga bakoresheje ubushukanyi bakiba abantu amafaranga cyane cyane kuri Mobile Money.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ,Dr. Murangira Thierry yatangarije itangazamakuru ko abafashwe ko ari 45 ko kari agatsiko k’abasore bari mu kigero cy’imyaka 20 na 35 bakoraga ibikorwa by’ubujura aho bahamagaraga abantu bagiye batandukanye bakabashuka bakababwira ko ibyo bakora uwo babibwiye atagira amakenga agahita abikora bakaba baramwibye .
yanongeyeho ko abo bantu bafashwe ku bufatanye na Police bakaba bagiye kugezwa imbere y’ubutera kugira baburanishwe ku byaha barimo ibyaha byo gukora byo gukora umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ibyaha by’ubushukanyi.Uyu muvugizi yavuze ko amayeri akoreshwa n’abano bene-Ngango atari amayeri ahambaye ndetse kubwe asanga icyo abaturage basabwa ari ukugira amakenga gusa .
Kuri ubu aba bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu busanzwe abajura biba abantu bakoresheje Mobile Money, bakoresha amayeri atandukanye arimo kwiyitirira abakozi cyangwa se abafatanyabikorwa ba za sosiyete z’itumanaho, gushaka ubushuti ku bantu ku mbuga nkoranyambaga bakabashukisha impano zitandukanye ariko bagasaba amafaranga kugirango zikugereho, no guhamagara abantu babasaba kuboherereza amafaranga babeshya ko yayobeye kuri telefoni zabo.
Hari kandi n’abahamagara abantu babasaba umubare w’ibanga, bakavuga ko wayobeye muri terefoni z’abo bahamagaye.
RIB ivuga ko iyo uhamagawe atagize amakenga agatanga uwo mubare, aba atanze Konti ye ya WhatsApp igakoreshwa mu bikorwa by’ubujura bitandukanye harimo nko kubeshya abantu bari muri WhatsApp yawe, bababwira ko bagize ikibazo , RIB isaba Abaturarwanda mu rwego rwo kubarinda Abajura
1. Kwirinda umuntu mutaziranye uguhamagara akubwira ko yibeshye akohereza amafaranga kuri telefoni yawe agusaba kuyamusubiza.
2. Kwirinda kandi gukanda ku mibare bakubwira gushyira muri telefoni yawe bikagera naho bakubwira gushyiramo umubare wawe w’ibanga kuko bagamije kukwiba amafaranga wari ufite kuri Mobile Money.
3. Nihagira uguhamagara akubwira ko ari umukozi wa sosiyete y’itumanaho akumenyesha ko hari amafaranga yavuye kuri konti yawe ya Mobile Money, akubwira uko wabigenza kugirango uyasubizwe, ntubikore kuko ategereje ko ushyiramo umubare wawe w’ibanga akakwiba.
4. Nubona ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bukubwira ko hari amafaranga wakiriye, ntugire ikindi ukora utarasuzuma ko koko hari amafaranga yageze konti yawe.
5. Nubona ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bugusaba gukanda 21 Nimero ya telefoni # wemeze yes , irinde kubikora kugira ngo udaha icyuho ubujura bwakoreshwa telefoni yawe.
6. Kwirinda gutanga umubare wawe w’ibanga wa konti yawe ya WhatsApp kuwo ariwe wese uwugusabye kuko aba agamije kuyiba akiba abo muvugana.
7. Mu gihe kandi ushidikanya k’ukwandikiye agusaba amafaranga, wamuhamagara kuri nimero uzi asanzwe akoresha ukabimubaza kugirango wemeze koko ko ariwe.
8. Kwirinda umuntu ugushakaho ubushuti ku mbuga nkoranyambanga nka WhatsApp cyangwa Facebook akagera aho akubwira ko akohereje impano, amafaranga menshi, bikagera aho agusaba amafaranga ayita ay’ubwikorezi (Transport and Delivery fees) cyangwa aya gasutamo kugirango iyo mpano ikugereho. Gira amakenga kuko ashaka kukwiba, ushaka kuguha impano nta mafaranga agusaba gutanga kugirango ikugereho.
RIB kandi irasaba uwo ariwe wese ufite amakuru ku bakora ubutekamutwe kwegera ishami ryayo rimwegereye akamenyesha abagenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe cyangwa agatanga amakuru ku murongo wa RIB utishyurwa 166.

