RIB yerekanye abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  rwafunze abantu 10 barimo batatu bakurikiranyweho kwigana inzoga zo mu bwoko bwa likeri naho abandi barindwi bakaba ibyitso kuko bababikiraga ibikoresho bifashishaga ndetse ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na 31,435,750frw.

ku Cyicaro gikuru cya RIB na Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera  RIB yagaragaje aba bantu  ivuga ko  bafashwe mu bihe bitandukanye muri uku kwezi k’Ukwakira mu Karere ka Gasabo, ndetse aba barimo batatu bari bayoboye ibi bikorwa byo kwigana inzoga, ndetse n’abandi barindwi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha, barimo n’Umuyobozi w’Isibo wo muri aka gace.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yanaburiye abacuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, kuba babihagarika, kuko uretse kuba ari icyaha gihanirwa n’amategeko, kinagira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’Igihugu.

RIB kandi yanerekanye abandi bantu barimo abacyekwaho ibyaha birimo kunyereza imisoro no kugerageza guha Umugenzacyaha indonke ingana na miliyoni 4,8 Frw kugira ngo atabakurikirana.

RIB yatangaje ko Aba bantu bafashwe uko ari icumi bafashwe barimo abagabo icyenda , n’umugore umwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kimironko n’iya Rusororo, naho amadosiye yabo akaba yahise yaroherezwa mu bushinjacyaha kugira ngo bubaregere Urukiko.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7), ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW), ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *