RIB yataye muri yombi umwarimu wishe umugabo w’imyaka 47 amwibeshyemo umujura
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB ] rwatangaje ko rwataye muri yombi umwarimu witwa Muhayimana Vincent utuye mu karere ka Nyamasheke ukurikiranyweho icyaha cyo kugubita kugeza yishe umugabo avuga ko yari yitiranije n’umujura .
Vincent Muhayimana wari umurezi ku rwunge rw’amashuri rwa Bushenge ruherereye mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bushenge hamwe na bagenzi be barimo na mugenzi we wigishaga ku kigo cya GS Shangi n’undi mucuruzi bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi .
Muhayimana akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kwica umugabo witwa Mawuziko Jean Damascene w’imyaka 47 wari ufite umuryango w’abana batanu akaba yari asanzwe atunzwe n’akazi ko guca inshuro no kwikorera imizigo .
Bamwe mu baturanyi be ariko bavuga ko imico ya nyakwigendera yakemangwaga ko yari azwiho kugira ubusinzi bukabije ndetse ngo bwamusunikiraga mu kujya mu rugo rubamo umukobwa bivugwa ko yakoraga umwuga w’uburayi agataha mu gicuku cyangwa mu gitondo .
Ndetse bivugwa ko uyu nyakwigendera nkuko yari asanzwe abikora yaje gusubira ku nzu yari ituwemo n’uyu mukobwa bivugwa ko baryamanaga gusa atazi ko amaze iminsi ahavuye ndetse harimukiye uyu mwarimu witwa Muhayimana ukurikiranyweho kumwivugana, nawe niko kumikanga kuko yari amaze iminsi mike ayimukiyemo ndetse ari no mu kwezi kwa buki n’umugore w’umwarimukazi bagishanyaga kuri iki kigo , niko guhuruza bagenzi babana muri icyo gipangu barimo na nyir’inzu hanyuma bamwiraraho baramuhondagura bamusiga ari intere .
Ubwo abaturage babyukaga basanze uyu mugabo ar’uwupfa niko kumujyana mu bitaro bya Bushenge ari naho yasize ubuzima ari naho rubanda bahera bavuga ko ashobora kuba yazize izo nkoni yahondaguwe kuko yari anafite ibikomere byinshi ku maso no ku mugongo .
Avuga kuri iki kibazo , Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie yakanguriye abaturage kwirinda ubusinzi bukabije ndetse anihanganisha umuryango wa nyakwigendera .