RIB yataye muri yombi umushumba w’itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco akekwaho kurya miliyoni 10M z’umuntu!

Umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco we n’umugore,RIB yabafunze ngo bakekwaho kurya miliyoni 10M z’umuntu, bamwizeza ko bazamusengera agakira indwara, none yanze gukira.
Uyu mushumba azwi cyane kuri TV1 mu kiganiro gica kuri iyi television kiba gikubiyemo ubuhamya bw’uburyo abantu bakira indwara, bagakemurirwa ibibazo, ndetse ni kindi gice cyo gwigisha ijambo ry’Imana niwe wafunzwe we n’umugore we n’urwego rw’ubugenza cyaha mu Rwanda RIB.
Amakuru akavuga ko we n’umugore we basezeranyije uyu muntu ko bazamusengera agakira indwara yari arwaye maza ngo abaha asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa byarangiye uyu muntu adakize arinaho uru rwego rw’ubugenza cyaha bwahereye bubata muri yombi.
uyu mushumba asanzwe afite urusengero rwitwa Zeraphat Holy Church rwayobotswe na benshi bitewe nibyo bita ibitangaza bibera muri uru rusengero.
Ubuyobozi bw’igihugu bumaze iminsi bwihanangiriza abiyita abakozi b’Imana bagacucura utwa abaturage , ndetse umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame mu mbyirwaruhame zitandukanye yagiye abigarukaho.
Mu munsi ishize ndetse Leta yatangije ibihe bisankaho ari ibidasanzwe mu rwego rwo gufunga insengero zitujuje ibisabwa akaba ari nazo zishyirwa mu majwi akenshi gukoresha uburiganya mu kwambura abaturage.
Sibyo gusa Kuko usanga hari na amadini ndetse na amatorero abuza abayoboke bayo kwitabira Gahunda za Leta nko kujyana abana mu mashuri, kwitabira gahunda y’inkingo ndetse n’ibindi.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), gihanwa n’ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
