RIB yataye muri yombi Umupfumu Salongo
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwahamije amakuru yuko rwafunze uwitwa Rurangirwa Wilson wamamaye nk’umupfumu Salongo ku itariki ya 31 / Ukwakira nyuma yuko akomeje gukurikiranwaho ibyaha bigiye bitandukanye .
RIB yahamije ko yataye muri yombi umupfumu Salongo tariki ya 31 z’Ukwakira nyuma yuko yakekwagaho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke .
Biciye ku muvugizi w’uru rwego Dr. Murangira B.Thierry , RIB yahamije ko uyu yatawe muri yombi nyuma y’ibirego byari bikomeje kumuvugwaho byumwihariko abaturage batuye aho akorera birimo ko uyu mugabo yizezaga abantu ko avura inyatsi kandi ko afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro.
Aho yagize ati : ” Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe , rero uy yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”
Amakuru atangwa na RIB avuga ko uyu mupfu Salongo yasanganywe ibirimo impu z’ibisimba, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi ndetse n’inkono.
Icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igihano ntikiri munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Naho icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano byo bihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atari munsi ya miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Icyaha cy’ubuhemu uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Byagenze bite ngo Umukristo ahinduke Umupfumu?
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umuyoboro wa Youtube witwa ITABAZA TV , Salongo avuga ko nyuma y’uko abuze mushikwe we na se, bombi bamaze bapfuye bazize uburwayi budasobanutse, yashatse kumenya icyabishe.
Yatangiye kujya ajya kubaza abantu batandukanye barimo abavuzi bakoresha imiti ya gakondo ndetse n’abapfumu, ibyo byose yabikoze kubera agahinda yari yaratewe no kubura abe.
Yakuze abona iwabo (Sekuru na Se) bakoresha imiti gakondo y’ibimera bituma na we akura azi iyo miti.
Yagiye ayirangira abantu mu bihe bitandukanye kandi buri muntu wese yarangiraga umuti agakira akagenda amurangira abandi bantu ngo baze abavure kandi na we yakongera kurwara akagaruka bigeza aho atangira kugira abantu benshi bamwizera nk’umuvuzi ni cyo cyatumye nyuma yo kuminuza mu by’ubwubatsi ajya no kwiga iby’ubuvuzi gakondo bizwi nk’ubupfumu.