RIB yataye muri yombi umunyamakuru Fatakumavuta
Umunyamakuru Sengabo jean Bosco uzwi ku izina rya “Fatakumavuta”, ari mumaboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB], aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranisha abantu, ndetse kubuza bagenzi be amahwemo ndetse no gutukana yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Amakuru agera ku kinyamakuru Daily Box avuga ko kuri uyu wa gatanu taliki 18 ukwakira 2024 aribwo uyu munyamakuru w’imyidagaduro yaba yashyikirijwe maboko y’ubugenzacyaha.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry , avuga ko ifungwa ry’uyu mugabo ribaye nyuma y’igihe kinini yihanangirizwa agakomeza guterera agati mu ryinyo ndetse ko kuri ubu amakuru avuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya kacyiru.
Uyu mugabo usanzwe akora kuri imwe muri Radiyo z’imyidagaduro zikomeye hano mu Rwanda ya Isibo Fm, yakunze kumvikana cyane yibasira abatari bake mu Rwanda, yaba abanyamakuru bagenzi be ndetse n’ibindi byamamare mu ruganda rwa cinema nyarwanda.
Fatakumuvuta mu minsi yashize yagaragaye mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mugabo yumvikanye yibasira umuryango w’umuhanzi nyarwanda Meddy uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’umugore we Mimi.
Umuvugizi wa RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika mu buryo bazikoreshamo ndetse anabwira ko bakwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’izi mbuga bagaharanira cyane kuzibyaza umusaruro mu buryo bwiza butari ubwo kubiba urwango.
Yakomeje kandi abwira abanyarwanda ko kuba umuntu yagira imbuga nkoranyambaga yigengaho bitamuha uburenganzira bwo kwikorera ibyo ashaka.
Dr .Murangira yagize ati : “ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho gukoreshwa ibyaha, ahubwo zikwiye gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko zibumbatiye amahirwe menshi.”
Dr.Murangira yasoje abwira abanyarwanda ko uwariwe wese uzazikoresha ibikorwa bigize icyaha, yaba mu myidagaduro, siporo cyangwa ahandi hatandukanye, azakuriranwa n’amategeko.