EntertainmentHome

RIB yataye muri yombi Jacky  imukurikiranyeho ibyaha by’urukozasoni

Ku wa 4 Ukuboza 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Usanase Shalon, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky.

 Iki gikorwa cyatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, nyuma yo gukurikirana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi uyu Jacky  akora.

Jacky akurikiranyweho gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, harimo gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekana imikoreshereze y’ibitsina.

 Ibi bikorwa byamaganwe cyane n’abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi, bituma hafatwa icyemezo cyo kumufunga no kumukurikirana mu rwego rwo kubahiriza amategeko.

Mu kiganiro n’itangazamakuru   Dr. Murangira yavuze ko Jacky agikorerwa dosiye igomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha , kandi ko mu gihe yaba ahamijwe ibyaha byo gukoresha ibikorwa by’urukozasoni no gutangaza amakuru y’urukozasoni, Jacky ashobora gufungwa hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse agacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 kugeza kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Murangira yibukije ko ibi bikorwa byamaze kugirwa inama inshuro nyinshi, ariko Jacky akomeza kwinangira.

Aho yagize ati: “Ndabyibuka ubwa mbere twamugiriye inama umwaka ushize, urwego rwakomeje kumuhana ariko ahitamo gukomeza guhakana. Icyagombaga gukurikizwa ni uko agezwa imbere y’ubutabera.”

Ubuyobozi bwa RIB bwashishikarije abakoresha imbuga nkoranyambaga gufata isomo ku byabaye ku bandi, bibutsa ko ibi bikorwa byo gushyira mu ruhame ibishobora kwangiza sosiyete no kubangamira abandi bibujijwe.

Dr. Murangira yanasabye ko abantu bakwiriye kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kugiriraho nabi abandi cyangwa gukora ibikorwa by’urukozasoni.

RIB kandi yongeye kwihanangiriza abashinzwe ibiganiro kuri shene za YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga, ibasaba gukora neza ibiganiro bitabiriye ibyaha by’urukozasoni, hakoreshejwe uburyo bukurikiza amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *