HomePolitics

RIB yataye muri yombi abarimo noteri w’ubutaka

Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 4 /ugushyingo /2024 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimo Munyantore Christian , Orikiriza Moses na Ufiteyezu Jean Marie bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

RIBIbicishije ku rukuta rwayo rwa X yemeje ko yafunze Munyantore Christian noteri wiyitirira uw’ubutaka, Orikiriza Moses uwari ushinzwe gupima ubutaka (Land Surveyor) n’umufatanyacyaha wabo Ufiteyezu Jean Marie bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba batatu baracyekwaho gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka. Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ikomeza yihanangiriza abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ndetse ikanibutsa kandi abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri mu buryo bwashyizweho n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubutaka, no kwihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.

Icyo amategeko ateganya

1. Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya; icyaha giteganywa n’ ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange; igihano giteganyijwe ni igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

2. Icyaha cyo  Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanishwa igihano cy’  igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, hashingiwe ku ngingo ya 276 y’itegeko ryavuzwe riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *