RIB yataye muri yombi abagera kuri batandatu barimo n’abakora mu rwego rw’Ubutabera!

Kuri wa kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024 ,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yatangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu barimo babiri bakora mu rwego rw’Ubutabera n’abafatanyacyaha babo, barukirikiranyweho kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubicishije mu butumwa rumaze gucisha ku mbuga nkoranyambaga zarwo rwatangaje ko rwafunze Mwiseneza Jerome, wari Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo Semahoro Victor wari Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane (4).

Uru rwego rwanemeje ko aba batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu Nkiko ku byaha bakurikiranyweho.

RIB yanaboneyeho gushimira abaturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru ku bayibasaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko aba bantu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *