RIB yatanze umuburo ku bantu bakora ubucuruzi bw’amafaranga butemewe
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abaturarwanda kwirinda ubutekamutwe bwa nshore-nunguke bukorerwa kuri murandasi harimo n’abitwa Deere Equipment n’ibindi bigo bikora nkacyo.
Ubu butekamutwe bukorwa n’abantu bakangurira abandi kubwinjiramo umaze kwiyandikisha ku rubuga (www.e-deere.vip/register?pId=JKE93N) no gushoramo amafaranga ubinyujije kuri nimero uhabwa, hanyuma ukerekwa inyungu ubona bitewe n’ayo ushoye.
Amakuru ahari nuko aba abiyita abashoramari bagenzura uru rubuga bakora ubushabitsi n’ishoramari mu bikorwa by’ubuhinzi n’imashini zihinga. Iyo ukimara kwinjira muri iri shoramari ngo wemererwa kubikuza amafaranga washoye nyuma y’iminsi 15, 30 ndetse na 60.
Umuntu ashora amafaranga mu mpapuro kuri nimero yahawe, igishoro cye n’inyungu ze bigashyirwa mu ikoranabuhanga mu mibare kugirango ajye abibona anyuze ku rubuga.
Aba bavuga ko iyo ushoye amafaranga ibihumbi 45,600 frw ubona inyungu ya 5,5% angana na 2,508 frw buri munsi ukazabikuza nyuma y’iminsi 30 yose hamwe ibihumbi 75,240 frw.
Ushoye 345,000 frw ubona inyungu ya 5,5% angana na 18,975 frw buri munsi ukazabikuza nyuma y’iminsi 15 yose hamwe ibihumbi 284,625 frw. Washora 990,000 frw ubona inyungu ya 6%, washora 100,000 frw ubona inyungu ya 4,5%.
Bavuga ko inyungu izamuka buri munsi bitewe n’amafaranga washoyemo ndetse n’igihe kirekire wahisemo cyo kubikuza kandi byose bakabikwereka ku ikoranabuhanga.
Amayeri y’ubutekamutwe bunyuze mu bucuruzi bw’amafaranga butemewe bwa Deere Equipment buje nyuma yibwitwaga Super Free to Trade (STT), Billion Traders FX, Pyramid Scheme, Cryptocurrency, Supermarketings Global Ltd n’ibindi byahombeje abantu benshi bari barashoyemo amafaranga yabo kuko bitemewe n’amategeko mu Rwanda.
RIB iraburira abanjiza abandi muri ubu bucuruzi bwa Deere Equipment n’ubundi bucuruzi bw’amafaranga butemewe n’amategeko kubihagarika kuko ari icyaha.
RIB iranasaba abaturage gushishoza ndetse no gushakisha amakuru nyayo mbere yo kwinjira mu bikorwa bibizeza inyungu z’umurengera, kuko akenshi bisanga bamariye imitungo yabo mu bisa n’ubucuruzi kandi ari ubutekamutwe bikabateza ibihombo.
Ibi bikorwa by’ubutekamutwe bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.