Watch Loading...
HomePolitics

RIB yanyomoje uwayishinjaga ibirimo kumurenganya no kumuhohotera

Mu kanya gashize ,Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB] rumaze kunyomoza ibyo uwiyise Imanirakomeye kuri X yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze asaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kurenganura abantu abeshya ko barenganyijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Uyu witwa Imanirakomeye kuri rubuga rwa X yahoze ari Tweeter  yari yanditse ubutumwa bumvikanamo igisa nko gutabaza ku karengane kakorewe abantu barenga 150 barimo abanyarwanda n’abanyamahanga, kakozwe na bamwe mu bantu bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi n’iz’ umutekano by’igihugu cyacu.

Imanirakomeye we akomeza  avuga ko abo bayobozi bishingikirije ububasha bahawe n’igitinyiro bakura ku nshingano z’ubuyobozi bafite, bahonyoye uburenganzira bwa rubanda nyamwinshi bagamije inyungu zabo bwite no kwigwizaho imitungo ya rubanda.

Inkomyi y’iki kibazo  ni uko I&M bank Rwanda yatangije serivisi y’ikarita ya mastercard Prepaid Multicurrency, ikarita yaramamajwe, abantu barayigura bayikoresha nkuko banki yigishaga ko uyikoresha uvunja RWF mu madevise atandukanye ku giciro  cyiza utabona ahandi, nta n’ikizwi nka system compromise yigeze ikorwa.

Imanirakomeye akomeza yemeza ko abakoresheje iyi karita bungutse na banki irabibahembera. Iyi nyungu yateje ikibazo ubwo RIB yabimenyaga.ndetse ngo  abatungutse bose bashyizwe ku kizwi nka stop list, bamwe barafungwa abandi bahunga igihugu, banagerekwaho ibyaha bikomeye batakoze,ngo ibyo byose bikorwa mu nyungu z’abo yise abayobozi babi, babasahura bose, bafunga benshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse uyu mugabo yanavuze ko mama we yafunzwe abwirwa ko agomba kuba mu mwanya we kuko bamubuze, ndetse ngo icyo amara  amezi 2 mu gihome nta butabera ahawe.

RIB  mu kunyomoza aya makuru yavuze ko Muri Mutarama 2023,  yakiriye ikirego cya Bank yitwa I&M cyari cyerekeye ku bujura bwakoreshwaga amakarita ya Mastercard bushingiye ku cyuho cyari cyagaragaye mu ivunjisha ry’amadovize.

Uru rwego rukomeza rwerekano ko iperereza ryagaragaje ko abantu bagiye babeshya abandi bakabaka indangamuntu zabo bababwira ko bagiye kubashakira akazi barangiza bakazikoresha mu gushaka mastercards nyinshi, bakazikoresha kwiba banki baciye muri icyo cyuho cyari cyagaragaye. Bibye banki amadolari agera kuri 10,256,000 USD.

Ngo ndetse abakekwaho iki cyaha 148 barakurikiranwe, hagaruzwa 2,274,336,310 Frw n’indi mitungo irimo amazu n’amasambu byari byaguzwe mu mafaranga aturutse muri ubwo bujura.

 Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwahamije abagera kuri 94 ibyaha byo kwiba n’iyezandonke, bahabwa ibihano bitandukanye.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwayo rwa X RIB yashoje ivuga ko iperereza rikomeje kugirango n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura hakoreshejwe mastercard bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

Kurundi ruhande uyu wiyise Imanirakomeye yakomeje avuga ko andi mabi yakozwe n’aba bayobozi mu gusahura imitungo y’abanyarwanda: . Gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, kubatera ubwoba, iyicarubozo, kubagerekaho ibyaha bikomeye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *