HomeOthers

RIB yamaze gutunganya dosiye ikubiyemo ibirego bishinjwa Pasiteri Ntambara n’umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko rwamaze gutunganya dosiye ikubiyemo ibirego kiregwamo Pasiteri Ntambara Felix wahoze afite inshingano mu Itorero rya Zion Temple, ndetse ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uyu mukozi w’Imana watawe muri yombi aregwa hamwe n’umugore we ariko we ukurikiranywe adafunzwe, bishingiye ku kuba baragiye muri Hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali, bakamarayo ibyumweru birenga bitatu, ariko bakayivamo batishyuye.

Ubwo nyiri hoteli yiyambazaga inzego, zahise zita muri yombi Pasiteri Ntambara Felix, mu gihe umugore we zamuretse kugira ngo ajye gushakisha amafaranga akabakaba miliyoni 6 Frw basabwa kwishyura.

aya amakuru yuko dosiye ye yamaze gutunganywa yemejwe na Murangira B. Thierry usanzwe ari umuvugizi w’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho yavuze ko   Pasiteri Ntambara Felix n’umugore we bamaze gukorerwa dosiye n’uru rwego, ndetse ikaba yaramaze gushyikizwa Ubushinjacyaha kugira ngo nabwo bukomeze iperereza, bubaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Ibyaha biregwa aba bombi barimo umukozi w’Imana, bishingiye ku kuba baragiye muri Hoteli imwe yo mu Karere ka Gasabo, bayicumbikamo bamaramo iminsi irenga 25, banafatiramo amafunguro, ariko ubwo basohokaga bashaka kugenda batishyuye.

Umwe mu bishyuza Pasiteri Ntambara yagize ati “Njye nabonaga ari umukire, imyenda namuhaye nabonaga atananirwa kuyishyura, gusa natunguwe. Ubwo twamureze kuri RIB ubwo wenda azatwishyura.”

Ntambara kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Kwaka ikitari bwishyurwe ni icyaha gihanishwa igifungo kiva ku minsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 200 Frw n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byo uwo bihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *