HomeOthers

RIB yahaye gasopo abafite inzu zikodeshwa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwasabye abafite inzu zikodeshwa by’umwihariko n’abashaka kuzikoreramo ‘House party’ kwigengesera byumwihariko muri ibihe by’isozwa ry’umwaka.

Dr. Murangira B . Thierry , usanzwe ari umuvugizi w’U rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru  yasabye abafite inzu zikodeshwa by’umwihariko n’abashaka kuzikoreramo ‘House party’ kwigengesera.

 Aho yagize ati :  “Muri iyi minsi twegereje iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ba nyir’inzu rero barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu ngo bakoreramo ibirori bimwe bizwi nka ‘house party’, kuko usanga bitiza umurindi imikorere y’ibyaha, birimo gusambanya abana, kunywa ibiyobyabwenge, guha ibisindisha abakobwa n’abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura n’ibindi bikorwa by’ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda.”

Izindi nkuru bifitanye : Dore Urutonde rw’ibitaramo 9 wa kwitabira muri izi mpera ni ntangiro z’u mwaka

 Uyu muyobozi yanakomeje asaba abo bireba gufata ubu butumwa nk’ubwabo, nibitaba ibyo bishobora kubaviramo ibyaha, birimo kuba icyitso cyangwa guhishira ibyaha.

 Aho yagize ati  : “Ba nyir’inzu zikodeshwa bafite inshingano ku gihugu zo kurinda urubyiruko no kwirinda kubatiza umurindi wo gukora ibyaha biciye mu kubatiza cyangwa kubakodesha inzu.”

Aya magambo aje akurikira amagambo , Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, wabwiye Urwego rw’igihugu rrw’igihugu  ko abantu bakwiye gusobanukirwa ko uko bwira ariko n’urusaku rukwiye kugabanywa.

Aho yagize ati ; “Urusaku ntirwemewe.”

ACP Rutikanga  yanihanangirije urubyiruko rwishora mu bikorwa birimo ibibangamira ituze n’umutekano bya rubanda, bitwikiriye imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *