Home

RIB yafunze batatu bakekwaho kucucura rubanda akayabo babizeza kubashakira akazi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri n’umugore   bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke .

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025 , nibwo RIB yemeje ko yafunze abarimo Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.

Aho RIB yifashishije urukuta rwayo rwa X , yagize iti : “RIB yafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.”

Uru rwego kandi rukomeza rwemeza ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye , bakaba bafashwe bamaze kwakira agera kuri 70,000,000 Frw bakuye muri ubwo buriganya.

Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,    icyaha cy’iyezandonke; ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 168, 174, 224  y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange n’ icyaha cy’iyezandonke giteganywa n’ingingo ya 29 y’itegeko nº 75/2019 ryo ku wa 29/01/2020 rikumira kandi rihana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.

Iyo ubihamijwe n’urukiko uhanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’inshuro kuva ku icumi kugeza kuri makumyabiri z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *