RIB yafunze abayobozi babiri bo murenge wa Kigali wa bakekwaho ruswa
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Mutware Francois wari ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025 , nibwo uru rwego rwemeje ko aba bayobozi babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.
Aho ibicishije ku rukuta rwayo rwa X yagize iti ; “RIB yafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge. Ni nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.”
RIB yafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge. Ni nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) March 18, 2025
Aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga 200,000… pic.twitter.com/bkUj4yVbyz
RIB kandi ikomeza ishimangira ko aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga 200,000 undi yakira 100,000, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Muri ubu butumwa kandi RIB yongeye gushimira abaturarwanda bamaze kwumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.
Abapiganira amasoko bose bongeye kwibutswa kutagwa mu mutego w’ababaka indonke ahubwo bajya batanga amakuru kuribo ku gihe.