RGB yasubije Padiri wasaga nk’utabariza Kiliziya yafunzwe kandi ngo iri muri eshatu nziza mu Rwanda ndetse inujuje ibisabwa !

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahaye igisubizo Umupadiri watangaje ko bategereje icyemezo cyo gufungura Kiliziya yo mu Murenge wa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi nyuma yuko ngo we yabonaga ko yari yujuje ibyo yasabwaga gusa , rwamusabye kwihangana hakabanza hagakorwa irindi suzuma ryo kureba niba ko ibyo avuga ari impamo.
“Iyi ni Kiliziya ya Paruwasi Mutagatifu Stanislas Ruyenzi, iya 3 mu nziza muri Kiliziya zose zo mu Rwanda. Kugeza ubu ariko irafunze nubwo kuva ku wa 30/08/2024, ikibazo cyari cyatumye ifungwa (amapave) cyakemutse.
Daily box
“Dutegerezanye igishyika gahunda yo gufungurira abujuje ibisabwa.”
Padiri RUDAHUNGA CYIZA Marie Edmond
Imvo y’imvano y’ibi byatangiye ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024 ubwo uwihaye imana witwa RUDAHUNGA CYIZA Marie Edmond usanzwe nubundi ari umupadiri muri Paruwasi ya Kabuga muri Diyoseze ya Kabgayi , yajyaga ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Tweeter akandika ubutumwa bugira buti : “Iyi ni Kiliziya ya Paruwasi Mutagatifu Stanislas Ruyenzi, iya 3 mu nziza muri Kiliziya zose zo mu Rwanda. Kugeza ubu ariko irafunze nubwo kuva ku wa 30/08/2024, ikibazo cyari cyatumye ifungwa (amapave) cyakemutse.
“Dutegerezanye igishyika gahunda yo gufungurira abujuje ibisabwa.” ashoje kwandika ubu butuma abuherekezanya amafoto yerekana ubwiza bw’iyo paruwasi yarimo avuga .
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyorere rwahise ruzubiza uyu Museseridoti ruvuga ko mu gihe iyi Kiliziya yujuje ibyangombwa byasabwe, hagomba kuzakurikiraho igikorwa cyo kugenzura koko niba ibivugwa ari byo bihari koko .
RGB yasubije igira iti “Nyuma y’igikorwa cy’igenzura, hazakurikiraho n’igikorwa cyo kureba niba ibyasabwe kubahirizwa byarashyizwe mu bikorwa bityo insengero zujuje ibisabwa zikomorerwe.
“Mwihangane mu gihe iki gikorwa kitararangira kandi igihe kizabera bizamenyeshwa abo bireba.”

Mu mezi ashize nibwo Leta y’u Rwanda yahagaritse insengero n’imiryango y’amasengesho zitari nke, mu gikorwa cyo kugenzura niba insengero zujuje ibisabwa, birimo n’ingamba z’isuku.
Ku ikubitiro insengero zigera hafi ku 8,000 zimaze gufungwa, zisabwa kuzuza ibyangombwa by’imikorere. Izi 43 zo zahagaritswe kuko “zidafite ubuzima gatozi”.
Ni gahunda yatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga (7) iyobowe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), rufatanyije na polisi, na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Tariki ya 14 Kanama 2024, imbere y’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, ubwo bari bamaze kurahirira gutangira imirimo ya manda nshya izamara imyaka itanu kuva muri 2024-2029 ,Perezida Kagame nawe yagarutse ku kibazo cy’insengero zikorera mu buryo budahwitse aho yagize ati : “Biraza gutuma dushyiraho umusoro, ayo wiba abaturage tuzayagabana! “