Reka tubigire impamo nk’uko twagize Timbuktoo impamo : Perezida Kagame

Kuri uyu wa gatandatu , tariki ya 9 / Ukwakira / 2024 , muri Kigali Convention Centre Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro icyiciro cya mbere cya gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub, igamije gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko ko ibyo Umugabane wa Afurika wahoze wifuza kugeraho ariko bikimeze muri iki gihe ndetse ko ari aharwo kugira ngo inzozi za Afurika zibe impamo.

Aho yagize ati : “Ibyo bizagerwaho, kandi ni muri iki cyumba, mu kindi cyumba aho abanyempano bato ba Afurika bahagarariwe neza. Reka tubigire impamo nk’uko twagize Timbuktoo impamo kandi n’ibindi byinshi bizakurikiraho.”

Perezida Kagame yanashimye abafatanyabikorwa barimo UNDP batekereje Gahunda ya Timbuktoo by’umwihariko kuri ubu hakaba hatangijwe icyiciro cya mbere cya Timbuktoo HealthTech Hub , aho yavuze ko abakiri bato baba bafite ibitekerezo byiza n’imishinga yavamo ibintu bikomeye ariko bakenera ubujyanama kugira ngo ibyo bitekerezo bihabwe umurongo cyangwa binozwe.

Aho yagize ati : “Uzi ko iyo ukiri muto, uba wumva wakora icyo ari cyo cyose, ushobora kurira umusozi bakubwira gusimbuka, utekereza ko wabikora. Twabinyuzemo ariko uko ukura, utangira kwiyumvisha ibi bintu, ugatangira kwitondera ibyo ukora n’aho ujya.

“Nafashe umwanya ngo nze mbabwire ko turi kumwe, dushaka gukorana namwe. Turabashimira kandi hari byinshi muri twe, dushobora gufungura tukagenda, tukagera aho dushaka kugera.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yavuze ko gahunda ya Timbuktoo itakiri mu magambo gusa ahubwo yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Aho yavuze ati : “Kandi ndabizi ko iki gihugu ari ibikorwa. Twagombaga gukora ibishoboka ngo u Rwanda nirusinya kuri gahunda ya Timbuktoo, ubwo bizaba bivuze ibikorwa. Kandi ndashimira 40 [abahanze imishinga] muri hano.”

Ahunna Eziakonwa yavuze ko imishinga 40 yatoranyijwe muri gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub ifite inkuru zitangaje kandi yose itanga icyizere cyo gukemura ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Ibyo turi kuvuga hano birenze guhanga imirimo, ndashaka ko buri wese yumva, akenshi iyo tuvuze kwihangira imirimo cyangwa kuba rwiyemezamirimo, tuba tuvuga iterambere. Kandi tugiye gushyira iherezo ku bukene dufatanyije n’iri tsinda ry’abantu.”

Gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub, igamije gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *