Home

Real Madrid yiteguye kujya ku meza y’ibiganiro n’ikipe iyo ari yose yaba yifuza umufaransa Aurelien Tchouameni

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko yiteguye kugurisha umukinnyi w’umufaransa uyikinira hagati mu kibuga witwa Aurelien Tchouameni nyuma yuko uyu umukinnyi atagize atanga umusaruro yari yitezweho mu kibuga ahanini kubera impamvu zijyanye n’imvune zakunze kwibasira uyu musore .

Aya makuru aturuka mu binyamakuru bya siporo byo muri Esipanye aje nyuma y’igisa nk’amarenga yaciwe n’umutoza Carlo Ancelotti agaragaza ko uyu mufaransa atakibashije gutanga byinshi yari yitezweho ,nkaho mu umukino iyi ikipe y’ibwami yanganijemo na ekipe ya Atheletico Madrid igitego kimwe kuri kimwe mu kwezi gushize .

Uyu musore wimyaka 24 yatangiye umukino ari kumwe na Luka Modric wimyaka 39 aho bakinanaga mu kibuga hagati ariko igitangaje ni uko uyu mukino warangiye Modric ku myaka ye yigiye hejuru wari unarimo gukina hagati mu kibuga ariko asa nkaho asatira ariwe wagize uruhare runini mu kurinda izamu kurusha mugenzi we ukiri muto bakinanaga hagati noneho we wanakiga uruhare rwo kurinda ubwugarizi bizwi nka ‘ Defensive Medifielding’ .

Si aho gusa kuko ku wa gatandatu ubwo iyi ikipe ya Real Madrid yacishwaga bugufi bikomeye na ekipe ya FC Barcelona mu mukino wa El Classico iyi ikipe yanyagiwemo 4-0, Tchouameni yasimbuwe nyuma y’iminota mike y’igice cya kabiri cy’umukino n’umunya -Korowasiya nyuma yuko bigaragaye ko ntakintu na kimwe ari gufasha iyi ikipe yaba mu buryo bw’ubugarizi ndetse no mu busatirizi kuko n’imipira yatangaga ashakisha ba rutahizamu b’iyi ikipe yitwayemo umwikomo n’abatari bake kuko byatumaga abasatira ba Real Madrid bisangaga barariye bijyane nuko uwabaga ari kuyitanga atabashaga kubanza kureba uko bahagaze .

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Espagne Relevo kibitangaza ngo kuri ubu iyi kipe yiteguye kwemerera kujyana ku ameza y’ibiganiro n’uwo ari wese wifuza uyu mukinnyi wigeze gufatwa nk’utagurishwa muri iyi ikipe, waguzwe muri Monaco kuri miliyoni 85 z’amapound mu mwaka wa 2022.

Kurundi ruhande , Iki kinyamakuru kivuga ko umutoza Carlo Ancelotti we akomeje kwizerera muri uyu mufaransa kandi akizera ko aribwo buryo bwiza afite bwo gukomeza imbaraga hagati mu kibuga, kuko abona uwitwa Eduardo Camavinga agifite byinshi abura byumwihariko mu bijyanye n’imyifatire ye mu gihe ikipe irimo kwatakwa cyangwa itakaje umupira.

Ndetse binavugwa ko Real Madrid itabonana uwitwa Camavinga amayeri ahagije yo gukina kuri uwo mwanya ngo gusa nibaramuka babonye uwagura Tchouameni ngo iyi ikipe yiteguye guhita ijya ku isoko kureba ku mukinnyi wa Manchester City witwa Rodri 2024 uherutse kwegukana Ballon d’or mu ntangiriro z’iki cyumweru .

Tchouameni yakiniye Real Madrid imikino igera 102 kuva yava muri ekipe ya Monaco yo mu Bufaransa kandi anafasha iyi kipe gutwara ibikombe byinshi birimo LaLiga na Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *