Real Madrid yamaze gutegura imishahara izahemba Trent Alexander-Arnold

Real Madrid irashaka guha umushahara uri hagati ya £14-15million Umwongereza Trent Alexander-Arnold kugirango abasinyire ubwo azaba asoje amasezerano ye mu mpera z’uyumwaka w’imikino.

Kugeza ubu uyu Mwongereza ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira ntarongera amasezerano ye muri Liverpool y’umutoza Arne Slot nubwo amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2025 .

Ndetse Liverpool yamwegereye kenshi Kugirango ayo ngere ariko kugeza ubu byarananiranye byanatumye yototerwa n’ikipe ya Real Madrid ngo age gusimbura Dani Carvajal kuri ruriya ruhande rw’iburyo dore ko uyu Munya-Esipanye ari kugenda asaza.

Ubundi byandikwa ko Trent Alexander-Arnold yari afite gahunda yo kongera amasezerano atagoranye ariko kuva yamenya ko Jürgen Klopp atazakomeza gutoza iyi kipe yatangiye kubigendamo gake kimwe na Virgil van Dijk , n’Umunyamisiri Mohamed Salah.

Bikavugwa ko yavuze ko azabanza akareba umuvuno w’umutoza mushya Arne Slot akabona kongera amasezerano mashya.

Kuri ubu haravugwa byinshi, Liverpool ishobora no kuba yaratangiye gushaka umusimbura wa Trent Alexander-Arnold bavugisha Jeremie Frimpong wa Bayer 04 Leverkusen.

Trent Alexander-Arnold yageze mu ikipe ya Liverpool mu mwaka wa 2016 avuye mu irerero ry’ayo yagezemo mu mwaka wa 2004, amaze kuyikinira imikino 234 ayitsindira ibitego 15.

Yatangiye gukinira ikipe nk’uru y’igihugu y’Abongereza mu mwaka wa 2018, akaba amaze kuyigiramo imikino 33 n’ibitego bine yinjije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *