Real Madrid yagaragaje ko yifuza bikomeye umukinnyi wo hagati muri Liverpool

Izina Alexis Mac Allister ry’umunya-Arijantina ukina hagati muri Liverpool riri mu mazina ari gushyushya imitwe y’abakomeye mu ikipe ya Real Madrid, nkuko tubikesha ibinyamakuru by’imikino bitandukanye.

Mac Allister ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bo hagati bahagaze neza, nyuma yo kwigaragaza mu mikino y’uyu mwaka wa shampiyona, yamenyekanye cyane muri 2022, haba mu mikino y’igikombe cy’isi ikipe ye y’igihugu yatwaye ndetse no muri club ye ya Brighton & hoove Albion yakiniraga icyo gihe.

Bivugwa cyane ko Alexis Mac Allister, ari umwe mu bakinnyi b’intangarugero mu ikipe itozwa na Arne slot, dore ko uyu mugabo nta myitozo cyangwa umukino yari yasiba na rimwe kuva uyu mutoza ukomoka mu Buholandi ahageze.

Gusa nubwo bimeze bityo, ntihazwi ikiza gukurikira mu gihe ikipe ya Real Madrid, ifite abakinnyi benshi bo hagati kandi bigaragara ko bakomeye cyane. Nkuko tubikesha ikinyamakuru cy’imikino Marca, biteganyijwe ko ikipe ya Real Madrid ishaka kongera imbaraga mu ikipe muri iyi mpeshyi iza, aho umukinnyi Mac Allister ari mu b’ingenzi iyi kipe yifuza kugura.

Uyu mugabo w’imyaka 26, yageze mu kipe ya Liverpool muri 2023, ubwo yari aguzwe na Jurgen Klopp. Gusa kugenda kwa Klopp ntibivuze ko uyu mugabo atakiri umukinnyi wa Liverpool.

Ubwo yaganiraga na Televiziyo yitwa Picado, se wa Alexis Mac Allister, yatangaje ko kugeza ubu umuhungu we adafite imigambi yo kuva mu ikipe ya Liverpool. Ndetse agakomeza avuga ko ahazaza h’umwana we hagomba kwerekanwa n’igihe, aho yagize ati:” umuhungu wanjye ameze neza nta kibazo na gito afite, avuga neza icyongereza kandi aho atuye mu mujyi wa Manchester, aturanye n’abo bakinana ndetse n’izindi nshuti ze za hafi, niyo mpamvu byumvikana rero uburyo kwisanga mu Bwongereza biba bimworoheye.”

Mac Allister siwe mukinnyi wa Liverpool, ikipe ya Real Madrid igaragaje ko yifuza dore ko uretse myugariro Trent Alexander Arnold, uteganya kugenda mu mpeshyi, rutahizamu Mohamed Sarah, nawe yifujwe kenshi gusa kugeza ubu bigaragarira buri wese ko imyaka ye imaze kuba myishi.

Nta minsi myishi ishize Jose Fortes, uhagarariye inyungu za Ryan Gravenberch, atangaje ko umukiriya we yaberwa no gukinira ikipe ya Real Madrid, ngo gusa we, akaba afitiye impungenge igiciro gihanitse gishobora kwakwa n’ikipe ya Liverpool mu gihe uyu musore Yaba yifujwe.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *