RDF yijeje ubufasha imiryango y’abaherutse kwicwa n’umusirikare abarasiye mu kabari

Ubuyobozi bwa RDF bwijeje ubufasha imiryango ifite ababo baburiye ubuzima mu byago biherutse kuba nyuma yuko umusirikare wayo aherutse kwica arasiye abaturage mu Kabari mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke,ndetse bunavuga ko mu gihe cya vuba iyi miryango izagira icyo ikorerwa mu rwego rwo kubafata mu mugongo .
Ubuyobozi bwa RDF bwijeje ubu bufasha aba baturage ku munsi wejo ku wa kane mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro ababuriye ubuzima muri ibi byago byatejwe n’Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda .
Muri iki gikorwa cyanitabiriwe n’Ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta ndetse n’iza gisirikare , Maj Gen Eugene Nkubito usanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije ko ubusanzwe Ingabo z’u Rwanda zizwiho kurangwa n’imyitwarire iboneye, ku buryo ibyakozwe n’uyu musirikare ubundi bitari mu biziranga .
Aho yagize ati : ” Uyu musirikare rero ibyo yakoze, yabikoze ku giti cye ntabwo biranga indangagaciro za RDF. Muratuzi ntabwo ari ubwa mbere duhuriye aha, uwabikoze rero yaduhemukiye, yahemukiye RDF kandi byatubabaje.
“Ndagira ngo mbabwire ko ubuyobozi bwacu bwantumye ngo iyi miryango yabuze ababo, ubuyobozi bwacu buzababa hafi, mu minsi ya vuba hari abantu bazatuma hano kuza kureba icyakorwa ni iki?”
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba nabwo bwijeje ubufasha ndetse no gukomeza kuba hafi iyi miryango yahuye n’iri sanganya ryayitwariye abo bakundaga nkuko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert .
Aho yagize ati : “Ubuyobozi natwe tuzakomeza gufatanya namwe gufasha kugaruka mu buzima bwiza, gufasha kwibagira ibyabaye ariko no kubaba hafi mu buzima busanzwe kugira ngo hatagira umwana wabura uko yajya ku ishuri, umwana atabura icyo arya kuko yabuze papa we yazize ubu bugizi bwa nabi urugomo nka ruriya.”
Mu minsi ishize nibwo Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwataye muri yombi umusirikare witwa Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kurasira abantu batanu mu Kabari.
RDF yatangaje ko yababajwe n’umusirikare warashe abaturage mu kabari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karambi mu Kagari ka Rusharara, abantu batanu bakahasiga ubuzima.
Byabaye mu masaha y’urukerera tariki 13 Ugushyingo 2024, aho Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abantu batanu bagapfa.
Abaturage bo mu kagari ka Rusharara bavuga ko byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu Mudugudu wa Kageyo, mu ma saa saba z’ijoro.
Imwe mu mpamvu yatumye Sgt Minani arasa abaturage ngo byatewe n’umujinya yagize nyuma yo guterana amagambo na nyiri akabari wamuhaye inzoga yamwishyuza undi ntiyishyure, bituma nyiri akabari agira ati «genda uzagwe mu ishyamba uzerera.»
Abaturage bavuga ko Sgt Minani, yagize umujinya agasohoka akagaruka arasa abari mu kabari ariko uwo bateranye amagambo anyura mu idirishya ashobora gukiza ubuzima bwe.
Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze guhagarika Sgt Minani kugira ngo azagezwe imbere y’ubutabera, Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bukaba bwihanganishije imiryango n’inshuti babuze ababo.