RDF yataye muri yombi umusirikare wayo wishe abantu batanu abarashe

kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024 ,Ingabo z’u Rwanda  zemeje ko zataye muri yombi  umusirikare witwa Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko wari ufite ipeti rya Seargent wishe abantu batanu nyuma yo kubarasira mu kabari ko mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke ndetse ko hanafashwe ingamba zihamye zo kumuryoza aya mahano yakoze .

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF)  bwatangaje ibi bubinyujije mu itangazo bwashyize ahagaragara uyu munsi ndetse bunihangnisha imiryango y’ababuriye ababo muri iri raswa ryabayeho .

Aho bwagize buti : Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”

Imwe mu mpamvu zivugwa zatumye Sgt Minani arasa abaturage ngo byatewe n’umujinya yagize nyuma yo guterana amagambo na nyiri akabari wamuhaye inzoga yamwishyuza undi ntiyishyure, bituma nyiri akabari agira ati : “genda uzagwe mu ishyamba uzerera.” undi nawe niko gufata imbunda abiraramo abamishaho amasasu abagera kuri batanu bahita bahasiga ubuzima nubwo uwo bari bateranye amagambo yahise anyura mu idirishya ashobora gukiza ubuzima bwe. .

No muri iri tanganzo kandi RDF ikomeza igira iti : “RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”

Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze guhagarika Sgt Minani kugira ngo azagezwe imbere y’ubutabera, Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bukaba bwihanganishije imiryango n’inshuti babuze ababo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *