HomePolitics

 RDF yahaye umurongo ibihuha byayivugwaho

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye itangazo ry’ibinyoma ryabwitiriwe rimenyesha Abantu bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, bavuga ko ari iricurano ry’amakuru.

 Iri tangazo ryavugaga ko kwiyandikisha mu Ngabo z’u Rwanda byari byatangiye, ndetse ko ikizamini cy’abaziyandikisha kizakorwa hagati ya tariki 26 Ugushyingo 2024 na 15 Ukuboza 2024.

Ikindi kigaragara muri iri tangazo ry’ibinyoma ni uko cyavugaga ko ibizamini bizakorerwa kuri WhatsApp, mu buryo bushya buzwi nka online, ndetse kikaba cyari kirimo n’imibare ya nimero ya WhatsApp yashyizweho nk’uko uwacuze iri tangazo yabitangaje.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahise bubitangaho abanyarwanda, bamagana iri tangazo ryose, buvuga ko atari ukuri kandi busaba abantu kutarishyira mu bikorwa.

Bwanakomeje buvuga ko nta gahunda nk’iyo yo gukora ibizamini online ihari, ndetse ko gahunda yo kwiyandikisha mu Ngabo z’u Rwanda ikomeje mu buryo busanzwe.

Igisirikare cy’u Rwanda kandi gisaba abaturage gukomeza gukurikira amakuru yemewe atangwa n’ibinyamakuru byizewe, kandi ko iri tangazo ridafite ishingiro ndetse ko ritagomba guhabwa agaciro .

Iki ni kimwe mu bigaragaza ko abatura- Rwanda bakwiye kujya bitondera amakuru asakazwa kuri internet no kurinda kugwa mu mutego w’abacuruzi b’amakuru atari yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *