RDF yahawe asaga Miliyari 29Frw n’ Uburayi agamije gushyigikira ubutumwa bwayo muri Mozambique

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 , Ingabo z’u Rwanda ziri ubutumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zahawe inkunga yasaga miliyoni 20 € (arenga miliyari 29 Frw) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi agamije gukomeza gushyigikira ubutumwa bw’Izi ngabo muri iki gihugu .
Ubumwe bw’u Burayi, butangaza ko iyi nkunga igiye gufasha Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa binyuranye, birimo ibikoresho by’abasirikare, kimwe n’amafaranga y’ingendo z’indege z’abasirikare b’u Rwanda boherezwa muri Cabo Delgado.
Aya makuru yagiye ahagaragara binyuze mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’inama y’Ubutegetsi y’uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi usanzwe utera inkunga ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique, bwo guhashya ibikorwa by’iterabwoba byari byarazengereje abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uyu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi unavuga ko we ashima uruhare Ingabo z’u Rwanda zagize muri uru rugamba nkuko byemejwe n’Umuyobozi Uhagarariye Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bwana Josep Borrell .
Aho yagize ati : “Kuza ku ingabo z’u Rwanda byagize uruhare rukomeye kandi zikomeje guhangwa amaso by’umwihariko ku bwo kuba Ingabo za SADC (SAMIM) zaratashye.
Uyu muyobozi Uhagarariye Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri uyu Muryango w’Ubumwe bw’u BurayI yakomeje avuga ko iyi nkunga Ubumwe bw’u Burayi butanga muri ubu butumwa, ari umusanzu wawo mu gushaka ibisubizi by’ibibazo by’Abanyafuruka, kimwe n’uruhare mu guhangana n’iterabwoba ku Isi.
U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique, muri Nyakanga (07) 2021 ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, mu rwego rw’umusanzu wo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba biri muri mu Ntara ya Cabo Delgado.