HomeOthers

RBC yemeje ko imibare y’abandura Mpox iri kwiyongera mu buryo budasanzwe

Imibare y’Abandura Mpox Iri Kwiyongera mu Rwanda, RBC Irakangurira Abantu Kwitwararika

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko imibare y’abandura indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) iri kwiyongera mu Rwanda.

 Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yavuze ko abandura iyi ndwara bari kwiyongera cyane, ugereranije na mbere.

Dr. Rwagasore yavuze ko imibare y’abarwayi iri kuzamuka cyane muri iki gihe, kandi ko ari nayo mpamvu inzego z’ubuzima zikomeje gukangurira abaturage kubahiriza ingamba zo kuyirinda.

Aho yagize ati: “Kugeza ubu buri cyumweru ntabwo tubura abarwayi bari hagati ya bane (4) na batanu (5) dusuzuma, kandi bakagaragaza ibimenyetso bya Mpox.”

Indwara ya Mpox, yatangiye kugaragara mu Rwanda muri Nyakanga 2024, ikaba ikomeje kwiyongera mu gihugu ndetse no mu bindi bihugu duhana imbibi.

Muri 95% by’abandura iyi ndwara, bavuga ko bayandujwe binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Dr. Rwagasore yasobanuye ko iyi ndwara ikwirakwira cyane mu mibonano mpuzabitsina, yaba ikingiye cyangwa idakingiye, ndetse akomeza gushishikariza abaturage kwirinda gukorana imibonano n’abantu bafite ibimenyetso bya Mpox.

Mu rwego rwo kwirinda, RBC yatangaje ko abantu bagomba kwirinda gukorana n’umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara, gukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi n’isabune, ndetse no kwirinda gukorana ku bikoresho by’umuntu wayanduye.

 Dr. Rwagasore kandi yanibukije ko iyi ndwara ishobora kwandura no mu buryo bwo gukorana ku bikoresho byakoreshejwe n’umuntu uyirwaye.

Ibimenyetso bya Mpox birimo ubushita cyangwa ubuheri ku ruhu, umuriro mwinshi, kubabara mu muhogo, umutwe ukabije, ububabare bw’imitsi, ububabare mu mugongo, intege nke, no kubyimba udusabo tw’amaraso (ganglions lymphatiques).

RBC irasaba abantu gukomeza kubahiriza ingamba zose zo kwirinda kugira ngo iyi ndwara idakwirakwira cyane mu gihugu. Abanyarwanda barasabwa kwitwararika no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *