RBC yatangije ikoreshwa ry’imiti mishya mu kurwanya Malaria mu gihugu
Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 / mutarama / 2025 , Ikigo cy’Igihigu gishinzwe Ubuzima, cyavuze ko u Rwanda rugiye gukoresha imiti mishya mu guhangana na Malaria imaze iminsi igaragaza gukaza umurego ndetse inakwirakwira mu buryo budasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Imiti ibiri irwanya malariya yitwa dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP), na artesunate-pyronaridine (ASPY) niyo igiye kongerwa mu yari isanzwe ikoreshwa .
Ndetse iyi iri no mu iherutse kwemezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima ku isi (OMS) mu kuba yakwitabazwa mu kuvura malariya ikomeje kwiganza mu bana ndetse n’abantu bakuru hirya no hino ku isi .
Dr. Aimable Mbituyumuremyi usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC yavuze ko hari ingamba zafashwe mu kongera imiti ya Malaria yabaye mike.
Aho yagize ati : “Hari ingamba ziri gushyirwamo mu kuzana imiti ihagije n’indi yunganira coartem kuko isa n’iyatangiye gucika intege hamwe na hamwe.”
Uyu muyobozi yanavuze ko uturere twabonetsemo Malaria twiganjemo ahantu hari ibishanga by’umuceri, ahacukurirwa amabuye y’agaciro, aho barobera n’ahandi.
Ati “Twifuza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bushingiye ku rugo ku rundi. Inzitiramibu irinda imiryango ariko ntirinda abagiye hanze y’urugo.”
Dr Mbituyumuremyi yasabye abanyarwanda gutekereza gukoresha imiti yo kwisiga mu gihe bari aho badashobora kwifashisha inzitiramibu.
Aho yagize ati : “Buri Munyarwanda akwiye kugira uruhare kuko agacupa [k’umuti wo kwisiga] gashobora kugura amafaranga 500 Frw. Hari imiti ikorerwa mu Rwanda n’indi iva hanze.”
Mu Gushyingo 2024, abaturage ibihumbi 96 basanganywe Malaria, muri bo 80% ni abo mu turere 15 dutandukanye tw’Igihugu.
Ingingo zashakishijwe cyane kuri Daily Box
- # Perezida Kagame #FIA #Steve Harvey
- Abadepite
- ADF
- AFCON2025
- AMAVUBI
- Angola
- Arne slot
- Arsenal
- Barcelona
- Brighton
- Chelsea
- Cristiano Ronaldo
- DRC
- ejo Heza
- Ethiopia
- Evan Ferguson
- FARDC
- FIA
- France
- Gakenke
- Gaza
- Guinea
- Hamas
- Igihe
- Israel
- Jimmy Carter
- Joseph Kabila Kabange and Moïse Katumbi Chapwe
- Juventus
- Kamikazee
- Kenya
- Koreya ya Ruguru
- Leicester city
- Libya
- LIverpool
- LUBERO
- M23
- Mai – Mai
- Malaria
- Mama Urwagasabo
- Man City
- Manchester united
- Messi
- Mexico
- Minaloc
- Miss Noamie
- Muhanga
- Ngoma district
- Nkunku
- Nord Kivu
- Nyamasheke
- OMS
- Pamela
- Pep
- Pep Guardiola
- Perezida Kagame
- Polisi
- Premier League
- Premier Legue
- Queen Kalimpinya
- Rayon sports
- RBC
- Real Betis
- Real Madrid
- RIB
- Rodrygo
- RPPA
- RSF
- Russia
- Rwanda
- Sudan
- Tanzania
- Tchad
- The Ben
- Trent Arnold
- Tunisia
- Ukraine
- Umuseke
- USA
- Vlahovic
- Wolves
- Yemen
- Zimbabwe
- Zirkzee