FootballHome

Rayon Sports yakoze ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe na komite nshya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024 ku biro bya Rayon Sports habaye ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe yari ihagarariwe n’uwari Visi Perezida Roger Aimable NGOGA na komite nshya ihagarariwe na Perezida Thaddée TWAGIRAYEZU.

Iri hererekanya bubasha ryakurikiwe no gushimira Patrick NAMENYE wari umunyamabanga wa Rayon Sports mu myaka ine ishize, no kwakira “Executive Director mushya, Liliane UWIMPUHWE.

Namenye Patrick yari amaze igihe kinini akora izi nshingano bijyanye nuko iyi kipe itari yakabonye ugomba kuzamusimbura nyuma y’ubwegure bwe yatanze mu ntangiro za Nzeri 2024 mu buryo busa nk’aho ari ubw’ikubagaho kuko uwagombaga kumusimbura yagombaga kwemezwa biciye mu matora rusange ya komite nyobozi .

 Uyu wahoze ari umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon sports ndetse n’abakunzi bayo ko yasezeye nyuma y’imyaka ibiri  yari amaze akora nk’umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports .

Namenye Patrick wavugwagaho kuba yaba  yariboneye akandi kazi icyo gihe ntiyahise areka burundu gusohoza izi nshingano nubwo yari yatangaje ko  yari yeguye ko icyo gihe nkuko tubikesha bamwe mu bantu bafi baba umunsi ku munsi muri Rayon sport .

Aba rero bemeza ko yahise asabwa gukomeza gukora kugirango afashe iyi kipe yasaga nk’iri mu kimeze nk’ihiriri na kavuyo ko gushyiraho komite nyobozi nshya yagomba gusimbura iy’uwitwa Uwayezu Jean Fidelle wari ucyuye igihe .

Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota 30, mu gihe m APR FC yaraye inyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0 iri aho umwanzi ari kwicinya icyara, iri ku mwanya wa kane n’amanota 22 gusa ariko yo ikaba igifite umukino  w’ikirarane .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *