Ikipe ya Rayon Sports yakebuye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” mu itangazo bacishije ku mbugankoranyambaga zayo aho yanemezaga ko izakina umukino wari wasubitswe kubera ibura ry’umuriro ryatewe n’iyangirika rya moteri, umukino uhagarara ku munota wa 27′.
Muri iri tangazo, Rayon Sports, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye yemera gukina ari intego y’irushanwa “amahoro” bityo nka ekipe iharanira amahoro yemeye gukina uyu mukino ariko yihanangiriza bikomeye FERWAFA.
FERWAFA ntikwiye kwica amategeko nkana!
Rayon Sports yagize Iti “Tuributsa ko ari inshingano za FERWAFA kurengera amategeko no kuyubahiriza aho kuyica nkana umuryango uyobora umupira ugomba kuba ikitegererezo mu kubahiriza amategeko yashyizweho n’abanyamuryango ubwabo.”
Guharanira ubutabera n’ubunyamwuga
“Nubwo amategeko atubahirijwe dufite icyizere ko amakosa yakozwe atazasubirwamo, hagamijwe gusigasira icyizere cy’abakunzi b’upira n’iterabere rya Siporo y’u Rwanda. Abanyamategeko bacu bazakomeza ibitekerezo n’isesengura mu nyungu rusange z’uyu mukino.”
Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports, uteganyijwe ku munsi w’ejo wa Kabiri wa tariki 21 Mata 2025, kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Mukura VS yatangaje ko abari baguze amatike mbere ku mukino wahagaze bazongera bakayinjiriraho.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?