Rayon sports yabeshyuje iby’uko itazitabira igikombe cy’amahoro !
Ikipe ya Rayon Sports yabeshyuje amakuru yavugwaga ko itari mu makipe yiyandikishije gukina Igikombe cy’Amahoro kandi itariki ntarengwa yatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [ferwafa ] yarangiye ku munsi wejo iyi kipe itohereje ibaruwa yemeza ko izitabira iri rushanwa.
Biciye ku muvugizi wa Rayon Sports , Ruben Ngabo yatangaje ko iyi ikipe yambara ubururu n’umweru yamaze gutanga ibaruwa isaba kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka ndetse inaherekejwe n’impamyabwishyu y’amafaranga yo kwiyandikisha ndetse ibi byose bikaba byaratanzwe mu bunyamabanga bwa Ferwafa tariki ya 28 / z’ukwakira .
Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro ni yo ihagararira igihugu mu mikino nyafurika ya CAF Confedration Cup, mu gihe hari ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’amahoro ikipe yagarukiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ari yo ihagararira igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Iyi ikipe ya Rayon sports kandi uyu munsi yari yerekeje mu Karere ka Musanze gukina ekipe ya Musanze muri shampiyona birangira yitwaye neza itsinze igitego kimwe cy’umugande Charles Bbale ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin kuri Stade Ubworoherane .