Rayon Sports iri mu biganiro byo gusinyisha Samuel Pimpong wahoze muri Mukura VS

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’Umunya-Ghana Samuel Pimpong kugira ngo aze kuyisinyira, nyuma yo gutandukana na FC Shiroka yo muri Albania nyuma ya shampiyona ya 2024/2025.

Pimpong w’imyaka 25 y’amavuko, yigeze gukinira Mukura Victory Sports ku gihe cy’umutoza Afahmia Lotfi, aho yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi bifashishwaga ku ruhande rw’iburyo.

 Uyu mukinnyi yamenyekanye cyane kubera umuvuduko n’ubuhanga mu gukina asatira anyuze ku mpande.

Amakuru agera kuri Daily Box aravuga ko Rayon Sports yamaze kugirana ibiganiro na Pimpong, by’umwihariko kuko iyi kipe idafite umukinnyi ukina ku ruhande akoresha ukuguru kw’ibumoso nk’uwo mwanya Pimpong asanzwe akinamo.

Icyakora, Mukura VS nayo iravugwaho kuba iri gushaka gusubirana na Pimpong ngo azayifashe mu mwaka utaha w’imikino.

Mu yandi makipe, rutahizamu w’Umunya-Ghana Peter Agblevor, uherutse kwirukanwa na Police FC kubera imvune  zimuhoraho , arimo kwifuzwa na AS Kigali ndetse na Musanze FC yakiniye bwa mbere.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *