Mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino wa 2025/2026, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, aho ikomeje kwinjiza abakinnyi b’abanyamahanga hagamijwe kongera imbaraga mu mikinire yayo. Muri abo bakinnyi bashya iri gutegura kwakira harimo Mohamed Chelli na Rayane Hamouimeche.
Mohamed Chelli ari mu bakinnyi bitezwe i Kigali
Nk’uko amakuru abyemeza, Mohamed Chelli, w’Umunya-Tunisia, ari mu bakinnyi Rayon Sports yiteguye kwakira mu minsi ya vuba. Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yaherukaga gukinira ikipe ya Océano Club de Kerkennah yo muri Tunisia, yaje kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Chelli azagera i Kigali ari kumwe n’umutoza mushya wa Rayon Sports, Afahmia Lotfi, nawe ukomoka muri Tunisia. Ibi birerekana ubushake bwa Rayon Sports bwo kongera kwiyubaka no kugarura igikundiro cyayo mu bafana benshi bayo hano mu Rwanda.
Rayane Hamouimeche we yageze i Kigali
SK FM ivuga ko Rayane Hamouimeche, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Algeria, yamaze kugera i Kigali aho aje gukora igerageza mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu musore afite imyaka 21.
Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kuvugurura ikipe nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino itabashije kwitwara ku rwego rwari rwitezwe.
IYI NKURU UYAKIRIYE?