Rayon Sport igiye gutandukana na Aruna Moussa Madjaliwa
Perezida wa Rayon sports witwa Thadée Twagirayezu yatangaje ko umukinnyi wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi usanzwe ukina hagati ariko yugarira witwa Aruna Moussa Madjaliwa ari mu nzira zisohoka muri kipe .
Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘ Intambakurugamba ‘ yagiye arangwa n’ibibazo bitandukanye by’imvune byatumye adakina imikino myinshi mu kipe ya Rayon Sports byaje no gutuma Rayon Sports ifata umwanzuro wo ku muguriraho abandi bakinnyi bakina ku mwanya we kandi yari ahari bijyanye nuko ubuzima bwe butakomeje kumubanira .
Amasezerano y’uyu musore biteganijwe ko agomba kurangira mu kwezi kwa gatandatu ko mu mwaka utaha wa 2025 gusa ubuyobozi bw’yi kipe bwo buhamya ko ntakabuza buzamurekura muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi riteganijwe muri uku kwezi kwa mbere ndetse ahubwo kuri ubu bari gushaka umusimbura we mu buryo bweruye .
Ubwo yari mu kiganiro na Radiyo y’igihugu , Thadée Twagirayezu uherutse gutorerwa kuyobora ikipe ya Rayon sports yemeje ko iyi kipe itakibara Madjaliwa nk’umwe bakinnyi bayo nubwo bafitanye amasezerano .
Amakuru akomeje gucicikana yemeza ko Rayon sport yifuza guhita isimbuza uyu musore uwitwa Joseph Sackey usanzwe ukina ku mwanya nk’uyu mu kipe ya Muhazi United .
Binavugwa ko Sackey yashimishije umutoza wa Rayon sports Robertinho bijyanye n’uburyo yitwayemo mu mukino wahuje aya makipe tariki ya 5 / Ukuboza kuri Kigali Pele Stadium , nubwo uyu mukino warangiye ikipe ya Muhazi United itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe ngo ariko Robertinho yashimishijwe n’imikinire y’uyu musore.
Murera iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota agera kuri mirongo itatu n’atatu ikaba inarusha ikipe ya Apr Fc amanota umunani yose iri ku mwanya wa Kabiri.