Rashford yavuze amagambo akomeye kuri Manchester United

Mu gihe benshi bakibaza icyerekezo cya Manchester United, Marcus Rashford – rutahizamu wayo wigeze kuba inkingi ya mwamba w’iyi kipe  , yatangaje ibintu bikomeye ku mikorere n’icuraburindi yibasiye iyi kipe.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru , Rashford yavuze ko Manchester United imeze nk’idafite nyirayo , aho nta gahunda ihamye cyangwa umurongo uhamye igenderaho, bitewe n’impinduka z’abatoza zidashira.

Rashford ntiyagarutse muri United kuva mu Ukuboza 2024, guhera ubwo yagiranaga ibibazo na Ruben Amorim, umutoza wamuhagaritse mu ikipe nkuru.

 Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yamaze igice cya kabiri cy’umwaka w’imikino ushize muri Aston Villa mbere yo kwerekeza muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi.

Aho yagize ati ; “Bavuga ko Manchester United iri mu gihe cy’inzibacyuho, ariko kugira ngo inzibacyuho ibeho, igomba gutangira. Kuri njye, ntiratangira,”

Yakomeje agira ati: “Kugira ngo ukore impinduka, ugomba kugira umugambi uhamye kandi ugakomeza kuwubahiriza. Kuri United buri gihe iba ifite abatoza benshi, buri wese akazana igitekerezo cye, bikarangira nta murongo umwe tugenderaho.”

United imaze imyaka 12 itegukanye igikombe cya Premier League, kuva Sir Alex Ferguson yakegura. Nyuma ye, hagiyeho abatoza batandukanye barimo Moyes, Van Gaal, Mourinho, Solskjær na Ten Hag, buri wese azana uburyo bwe bwo gukina.

Rashford yavuze ko ibyo byose bituma nta “ndangagaciro za Manchester United” zisigaye mu ikipe, ibintu byatangiye gusenyuka ubwo Sir Alex yeguraga.

Marcus yongeyeho ati : “Iyo witegereje amakipe yitwaye neza igihe kirekire nka Liverpool cyangwa Man City, usanga bafite amahame abatoza n’abakinnyi bagomba kuzuza. Muri United, biragaragara ko twabaye nyamwigendaho,”

Uyu musore ubu ari gukina muri FC Barcelona, aho yitezweho kugarura urwego rwe no kongera kwigarurira umwanya mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *