HomeOthers

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko abantu barenga miliyari babayeho mu bukene bukabije ku isi

Raporo nshya y’umuryango w’abibumbye yerekana ko abantu barenga miliyari imwe babaho mu bukene bukabije ndetse ko hafi kimwe cya kabiri cyabo baherereye mu bihugu birangwamo amakimbirane n’intambara z’urudaca.

Ubuhinde nicyo gihugu gifite umubare munini w’abantu bafite ubukene bukabije, aho ubukene bufitwe n’abasaga miliyoni 234 mu baturage ba miliyari 1.4 ,bugakurikirwa na Pakisitani, Etiyopiya, Nijeriya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.


ubushakashatsi bwa gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP)

Daily box news

Ibihugu biri mu ntambara bifite urwego rwo hejuru rw’ubukene ugendeye ku bipimo bitandukanye byose byerekana ikigero cy’ubukene nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane na gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP), kivuga ko itandukaniro rikabije cyane mu mirire, kubona amashanyarazi, ndetse no kubona amazi n’isuku bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mugabane w’ Afurika.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwakorewe mu bihugu 112 bukorerwa hamwe ku bantu bagera miliyari 6.3 bunagaragaza ko abantu miliyari 1.1 bibanira n’ubukene bukabije, ubu bushakashatsi bwanerekanye ko abasaga miliyoni 455 muri bo baherereye mu bihugu byibera mu gicucu cy’amakimbirane, nk’uko byagaragajwe n’ubu bushakashatsi bw’ubukene bukabije.

Achim Steiner ukorera UNDP yagize ati: “Amakimbirane yarushijeho kwiyongera cyane mu myaka yashize, agera ku rwego rwo hejuru anongera n’umubare w’abahitanwa nayo, yimura abantu babarirwa muri za miliyoni, kandi bitera ihungabana rikabije mu mibereho ya muntu”.

Icyegeranyo cyerekanye ko abantu bagera kuri miliyoni 584 bari munsi y’imyaka 18 bafite ubukene bukabije, bangana na 27.9 ku ijana by’abana ku isi, ugereranije na 13.5% by’abantu bakuru.

Impfu z’abana bapfira mu bihe by’amakimbirane ziri ku kigero cy’umunani ku ijana, ugereranije na rimwe n’igice kimwe ku ijana mu bihugu by’amahoro.

UNDP yavuze kandi ko 83.2 ku ijana by’abaturage bakennye cyane ku isi baba muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Aziya y’Epfo.

Iki cyegeranyo cyakozwe ku bufatanye na Oxford Poverty and Development Development Initiative (OPHI), cyakoresheje ibipimo nko kubura amazi ahagije yo kubamo, isuku, amashanyarazi, imbaraga zifashishwa mu guteka [ Ibicanwa ], imirire ndetse no kwitabira ishuri kugira ngo harebwe urwego rw’ubukene uko ruhagaze hirya no hino ku isi .

Ubuhinde nicyo gihugu gifite umubare munini w’abantu bafite ubukene bukabije, aho ubukene bufitwe n’abasaga miliyoni 234 mu baturage ba miliyari 1.4 ,bugakurikirwa na Pakisitani, Etiyopiya, Nijeriya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *