Ramadhan Niyibizi adaciye ku ruhande yasubije Muhire Kevin wamwise igihombo ndetse n’umusimbura muri APR FC
Umukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC Ramadhan Niyibizi yavuze ko we ari umukinnyi mwiza anaboneharaho kwemeza ko Muhire Kevin ahubwo ari umukinnyi usanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10 Rwanda uyu musore yasubije ku byo kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin aherutse kumuvugaho ko “Ari umukinnyi usanzwe ndetse utanabanza mu kibuga” akaba ngo rero atari mu mwanya wo kuvuga ko gutsindwa na Rayon Sports ari igihombo gikomeye.
Mu magambo ye Ramadhan Niyibizi yagize ati “Ibyo yavuze(Kevin) ntago ari ukuri, yibeshye cyane kubera ko ni igihombo kuba tutaratsinze Rayon Sports(ashimangira ibyo yari yavuze mbere) kubera ko nitwe twari bwungukire muri uriya mu kino.”
Yakomeje anakomoza ku cyo kuba atari umukinnyi ubanzamo muri APR FC nk’uko Muhire Kevin yabivuze , yagize Ati “Ibyo ntago aribyo kubera ko nge ndakina nubwo uriya mukino(deribi) ntawugaragayemo (Yajemo asimbuye) ariko ndakina n’ikimenyimenyi n’umukino ubanza narawukinnyi ndetse n’abaye n’umukinnyi mwiza w’umukino.”
Yanagarutse kandi kuko abona ubushobozi bwa Muhire Kevin agira Ati “Kuvuga ko uri umukinnyi ukomeye utaratsinda igitego kuri Deribi ? cyangwa se mu mikino tumaze gukina nta kintu gihambaye urakora , ubwose ubushingirahe uvuga ko uri umukinnyi uhambaye.
Inkomoko yiri sererezanya benshi bemeza ko riryoshya umupira , ryakomotse ku magambo yavuzwe na Ramadhan Niyibizi mbere y’umukino wa Rayon Sports na APR FC warangiye bananganyije, aho uyu mukinnyi yatangaje ko “Kudatsinda Rayon Sports ari igihombo.”
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?