
Radio Isano yari isanzwe ikorera mu karere ka Rubavu,ubu ntikibarizwa ku murongo yari isanzwe yumvikaniraho yavuye ku murongo nyuma yo gufatirirwa ibikoresho n’umuhesha w’inkiko w’umwuga ngo bitezwe cyamunara hishyurwe umwenda abereyemo umunyamakuru wayikoreraga wayireze iyishinja kumwambura.
Radiyo Isano yumvikanaga mu turere twa Rutsiro na Rubavu ndetse no mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy’i Goma kuri 92.0 FM, yavuye ku murongo ejo ku wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, umuhesha w’inkiko w’umwuga amaze gufatira ibikoresho byose yifashishaga bigahita bikurwa aho yakoreraga.
Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru z’iri fatirwa ry’ibyo bikoresho, ni ukugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’urukiko uvuga ko, ubuyobozi bw’iyi radio bugomba kwishyura uyu mukozi wayo hatejwe cyamunara ibikoresho byayo mugihe yananiwe ku mwishyura ku bwumvikane.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri nibwo , Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Florence Irambona, Ari kumwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi na Dasso aho iyo radiyo yakoreraga ategeka ko ibikoresho byayo byose bifatirwa kugira ngo bizatezwe haboneke ubwishyu bwa Sabune Olivier wakoreye Radiyo Isano wayitsinze mu rubanza yayiregagamo kumwambura.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Sabune Olivier yagize Ati “Njye nakoze ndi umuyobozi wa radiyo mu 2021 mfite amasezerano y’imyaka itanu mara umwaka wose ntahembwa noneho nkakomeza kurwazarwaza nibwo natangiye kwishyuza ibirarane nabwo biranga ndandikira Akarere mbasaba ko badufasha gukemura ikibazo ahita anyandikira urwandiko rumpagarika.””Nakomeje kwishyuza aza kuyanyishyura nabi, ibi byafatiriwe ni urubanza naregeye urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwo kunyirukana binyuranyije n’amategeko ndamutsinda kugeza igihe nteje kashe mpuruza urubanza ruba itegeko.”
Undi mukozi w’iyi Radio, Manzi Elijah nawe yabwiye igihe ati “Njye banyambuye 4,850,000Frw nabihaye umuhesha w’inkiko ariko ntiyabikozeho kuko mu bafatiriye ntabwo ari njyewe, njye narahakoze nshinzwe imari n’ubutegetsi ariko hashira igihe kinini batayampa kugeza ubwo mbonye ko kwikiranura ubwacu binaniranye ndegera umugenzuzi w’umurimo mu karere.”
Yakomeje agira ati “icyo gihe babaze n’ibirarane biba miliyoni icyenda, ariko ku bwumvikane bwanjye n’umukoresha kuko numvaga ntashaka amahane tuzigabanyamo kabiri ziba 4,500,000Frw duhana n’igihe twemeranya ko nkora ukwezi kumwe nkasesa amasezerano noneho biza kuzamuka, igihe cyarageze ntiyanyishyura kugeza n’ubu ayo natsindiye ntiyanyishyuye.”
Amakuru avuga ko uyu Niyigena Sano François Ari nawe nyiri iyi Radiyo abarizwa mu mahanga, ndetse bikaba bamwe basesengura ko biri mu mpamvu z’imikorere idahwitse y’iyi Radiyo birimo imicungire mibi y’umutungo ndetse no kutishyura neza abakozi bayo.kuburyo bamwe bemeza ko hari n’abandi bakozi bayo benshi bitegura kuyirega mu nk’uko.

Kunanirwa kwishyura umukozi wabo Bitumye Radio isano iva ku murongo.