HomePolitics

Qatar yashimiye DRC n’u Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu gukemura ikibazo cy’ umutekano muke

Leta ya Qatar yatangaje ko yishimiye amagambo yavuzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’u Rwanda ndetse n’umuhate w’impande zombi mu guhosha ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo.

Aya magambo Qatar  iyatangaje nyuma yuko umutwe w’inyeshyamba za M23 watangaje ko wavuye mu gace ka Walikale, ndetse ibi binerekana intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye n’umutekano mu karere yaterewe mu biganiro bya Doha  biherutse kuba mu cyumweru gishize .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere, tariki ya 24 Werurwe, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatari yagaragaje ko igihugu cye gishimira byimazeyo DRC n’u Rwanda ku bwitange bagize mu biganiro bigamije gucecekesha urusaku rw’intwaro  mu burasirazuba bwa Kongo.

Yanagaragaje kandi ko ubu bwitange budasanzwe buganisha ku mahoro bw’ibihugu byombi n’ingamba zabyo zo gukemura iki kibazo binyuze muri gahunda z’ibiganiro by’amahoro ari bimwe mu bizacyemura ikibazo mu buryo burambye.

Qatar yongeye gushimangira ko hagomba gukomezwa ingamba zihari zo gukemura amakimbirane mu karere mu buryo bwa dipolomasi byumwihariko inzira ya Nairobi na Luanda.

Aho iri tangazo rigira riti: “Minisiteri ya dipolomasi yongeye gushimangira ko Qatar ishyigikiye inzira ya Nairobi na Luanda, ndetse n’umwanya uhamye usaba ko amakimbirane yakemurwa binyuze mu biganiro no mu nzira y’amahoro.”

Hagati aho, iri tangazo rya Qatar ryashyizwe ahagaragara mu gihe Perezida wa Angola, João Lourenço, yatangaje ko avuye ku nshingano yari afite zo kuba umuhuza mu bibazo by’umutekano muri DRC.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *