FootballHomeSports

Pyramids igomba kwesurana na APR FC yatangiye urugendo rwerekeza i Kigali

kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri yatangiye urugendo berekeza i Kigali mu Rwanda, aho ije gukina na Apr FC umukino ubanza wa CAF Champions League.

Ntagihindutse biteganyijwe ko ikipe ya Pyramids iza gusesekara mu murwa mukuru w’ura Gasabo [i Kigali ] kuri uyu wa gatatu tariki 11 Nzeri Saa mbiri z’ijoro.kuri Sitade Amahoro guhera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba zo ku wa gatandatu tariki 14 Nzeri 2024  ruzaba rwambikanye hagati y’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC na ekipe Fc Pyramids

Uyu ni umukino ukomeye cyane kuko Ikipe izarokoka mu mikino ibiri izahita ibona itike yamatsida ya CAF Champions League 2024-25 ,ibi binatuma amakipe yombia akanira uyu mukino bijyanye n’agaciro ufite ni muri urwo rwego munsi ishize Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bemerewe 3000$ mu gihe basezerera ikipe ya Pyramids mu mukino bafitanye mu majonjora ajya mu matsinda ya CAF Champions League.

Uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Ghana, barangajwe imbere na Daniel Nii Laryea uzaba ari mu kibuga hagati yungirijwe na Kwasi Acheampong Brobbey na Seth Abletor bazaba bari mu mpande na Charles Benle Bulu uzaba ari uwa kane.

Ikipe ya Pyramids ije iri mu mavuta yo gutsinda kuko ku Gatanu tariki 30 Kanama 2024 ,saa mbiri z’umugoroba kuri Borg El Alab Stadium ,Pyramid yatsinze ikipe ya FC Masr igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 87 gitsinzwe na Fiston Mayele ihita inegukana igikombe.

umwaka ushize umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika wabereye kuri stade yitiriwe itariki 30 Kamena mu Mujyi wa Cairo ikipe y’ingabo z’igihugu yakubiswe inasakwa ibitego 6 kuri 1 ni nyuma y’uwabereye mu Rwanda aho amakipe yombi yanganyije 0-0 tariki 17 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *