Watch Loading...
FootballHomeSports

Premier League : Savinho na Halland bahesheje Man City amanota atatu !

Mu kanya gashize ku kibuga cyitwa King Power stadium gikinirwaho n’ikipe ya Leicester city , ibitego bya Savinho na Erling Halland bihesheje intsinzi ya kabiri Ikipe ya Man city mu mikino mu mikino cumi n’ibiri yari imaze itazi gutsinda uko bisa nyuma yo gutsinda ikipe ya Leicester city ibitego bibiri ku busa .

uyu mukino wasifuwe na Micheal Olivier nubwo utumye ikipe ya Man city yongera kuzanzahuka nyuma yo kumara igihe kinini badatsinda ikipe ya Leicester city ihise yisanga mu myanya itatu ya nyuma ivamo amakipe amanuka mu cyiciro cya kabiri kuko kuri ubu ifite amanota cumi n’ane ku mwanya wa cumi n’umunani .

Ikipe ya Leicester city yakiriye uyu mukino w’umunsi wa cumi n’umunani , isanzwe itozwa n’umuholandi Rutgerus Johannes Martinus van Nistelrooij wamenyekanye nka Ruud van Nistelrooy yari yabanjemo cumi n’umwe be beza barimo: umuzamu Stolarczyk; Justin, Coady, Vestergaard, Kristiansen; Winks, Soumare; Buonanotte, El Khannouss, Mavididi na rutahizamu jamier Vardy .

Naho Manchester City itozwa na Josep Guardiola Sala, wamenyekanye nka  Pep Guardiola yari yabanje mu kibuga abarimo umuzamu ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa witwa Stephen Ortega; Lewis, Akanji, Ake, Gvardiol; Kovacic; Savinho, silva , De Bruyne, Foden ndetse na rutahizamu Erling Braut  Haaland watakaga izamu wenyine .

uyu ni umukino Pep Guardiola yakoreyemo amateka kuko uyu mukino wabaye umukino wa 500 we atoje Man city , ibi bimugira umutoza wa mbere muri Premier League utoje imikino 500 mu marushanwa yose ikipe yo muri Premier , aka gahigo kakaba kari kibitsweho na David Moyes ubwo yagarukaga gutoza ikipe ya Everton mu mwaka wa 2013 .

Igitego cya mbere cy’ikipe ya Man city cyaje hakiri kare cyane , kuko ku munota wa 21′ w’igice cya mbere ,Man City yacecekesheje urusaku rw’abafana rwari kuri Stade ya King Power ubwo Umunyaburazile witwa Sávio Moreira de Oliveira, bakunze kwita Savinho cyangwa  Sávio yatsindaga igitego cyiza cyane nyuma yo gushyira umupira mu gisenge cy’inshundura kuburyo Umunyezamu wa Leicester, witwa Stolarczyk Wasaga nkaho yarangariye gufunga inguni y’izamu   yariho Foden atamenye uko bigenze , iki cyikaba cyabaye igitego cye cya mbere muri uyu mukino cyikaba n’icya  mbere cye muri Premier League kuva yagera muri iyi kipe!

Ku munota wa 74 ‘  igitego cy’umutwe cya Haaland ku mupira wari uhinduwe neza na Savinho n’ubundi cyatumye abafana ba Leicester batangira kugenda runono bitahira nyuma yuko babonaga nta cyizere gihari cyuko ikipe yabo yaza nibura kugombora igatahana inota rimwe .

Ubwo yari abajijwe uko umukino wagenze  ,Pep yagize ati: “Imyumvire yacu ihagaze neza kugeza ubu. Byari bigoye mu gice cya kabiri, kuko bari beza cyane [Leicester city ].

“Ntabwo twari dufite imbaraga zo gukomeza kuyobora umukino mu minota 90 rero twabaretse nabo bashaka uburyo bwo gutsinda twe dusigara dunganwa no kugarira byonyine. Gusa reka twizere ko umwaka mushya ushobora kudufasha kugaruka mu mujyo wo gutsinda byibuze. “ nkuko tubikesha ikinyamakuru cya SKY ishami ryacyo rya siporo baganiriye nyuma y’umukino.

Gutsinda Leicester ibitego bibiri ku busa bisize ikipe ya Man city ku mwanya wa gatanu n’amanota mirongo itatu na rimwe n’ibitego bitandatu yizigamye mu mikino 19 imaze gukina .

DAILY BOX REPORTS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *