Igitego cya mbere cya Nicolas Jackson kuva mu Kuboza kwa 2024 nicyo gihesheje ikipe ya Chelsea intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Everton yongereye icyizere cyo kuzakina Uefa Champions league umwaka utaha .
Ikipe ya Chelsea yari yabanjemo : Sanchez, Caicedo, Chalobah, Colwill, Cucurella, Fernandez (c), Lavia, Madueke, Palmer, Neto, Jackson
Abasimbura barimo , Jorgensen, Acheampong, Badiashile, Tosin, James, Dewsbury-Hall, George, Sancho, Nkunku
Kurundi ruhande ikipe ya Everton yari yahisemo kubanzamo Pickford, Patterson, O’Brien, Branthwaite, Mykolenko, Gana, Garner, Doucoure, Harrison, Ndiaye na Beto.
Abasimbura barimo Virginia, Begovic, Keane, McNeil, Chermiti, Young, Coleman, Alcaraz, Iroegbunam.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Senegal yatsinze iki gitego ku munota wa 27’ ubwo yari nko muri metero 20 uvuye ku izamu rya pickford, ndetse iki gitego kikaba kibaye icya mbere muri Shampiyona atsindiye hanze y’urubuga rw’amahina .

“Ashobora kuba atarigeze abikora muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, ariko nabonye akora ibintu byinshi k’ibi mu myitozo ku buryo ntatunguwe. Ndamwishimiye rwose.” Romeo Lavia ku gitego cya Nicolas Jackson .
Igitego cya Jackson gifashije ikipe ya chelsea gusiga inota Newcastle iri ku mwanya wa gatandatu, iraza kwakira Ipswich saa tatu z’ijoro.