FootballHomeSports

Premier League : Manchester united igiye gutana mu mitwe na Aston Villa ; Menya byose bivugwa mbere y’umukino

Aston Villa igiye kwakira ikipe ya Manchester United kuri iki cyumweru mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’abongereza izwi nka Premier League mu mwaka w’imikino wa 2024/25 , uyu mukino ugiye kubera kuri sitade ya Villa Park,iherereye i Birmingham .

Umutoza wa Manchester united Eric Ten Hag mu kiganiro n’itangazamakuru yahamagariye abakozi be nabakinnyi bashya kugira ukwihangana mugihe hagenda havugwa byinshi kumurimo we nyuma yo gutangira nabi shampiyona.

aho yagize ati : “Nashyizeho abakozi bashya yaba abakinnyi ,abashinzwe siporo n’abashinzwe iterambere ry’ibikorwa mu ikipe , twanaguze abakinnyi bashya bakiri bato, kandi tugomba kubahuza kugirango batange ibyo bitezweho nka Manuel Ugarte “.

Ati: “Ndi mu mupira wo ku rwego rwo hejuru, mubisanzwe ntubona umwanya. Bagomba guhita bakora, ariko ibyo ntabwo buri gihe bifatika. Agomba kumenyera imiterere yimikino yacu, kuri bagenzi be, ubukana bwa Premier League. rero dukeneye igihe. ”

Nyuma yuko United ibitego yatsinze bibiri ariko bikaza kurangira inganije na Porto ibitego 3-3 kuri uyu wa kane, myugariro wa United Harry Maguire yavuze ko muri iyi kipe harimo ikibazo cy’imitekerereze.

Kurundi ruhande , Umutoza wa Aston Villa, Unai Emery, avuga ko adashaka ko abakinnyi be “baruhuka” nyuma yo gutsinda Bayern ahubwo avuga ko bakeneye gukomeza imbaraga ndetse n’umujyo w’ubutsinzi batsinda United.

Kapiteni Bruno Fernandes araza kugaragara kuri uyu mukino nyuma yuko ikarita ye itukura yahawe ubwo united yakinaga na Tottenham Hotspur mu mpera zicyumweru gishize ihagaritswe.

Ba myugariro ba united barimo Leny Yoro, Tyrell Malacia, Luke Shaw na Victor Lindelof bose bakomeje kutaboneka kubera imvune.

Manchester united ishobora kubanzamo cumi n’umwe barimo: Onana; Mazraoui, De Ligt, Martinez, Dalot; Mainoo, Ugarte; Garnacho, Fernandes, Rashford; Hojlund .

Mugihe Aston Villa ishobora kubanzamo cumi n’umwe barimo : Martinez; Konsa, Carlos, Torres, Digne; Philogene, Onana, Tielemans, Buendia; Rogers, Watkins.

Jacob Ramsey, Leon Bailey na Amadou Onana bose bafite imvune bakuye mu mukino batsinzemo ikipe ya Bayern Munich kandi bose biravugwa ko bashidikanywa ku mukino wo ku cyumweru, nubwo Onana afatwa nkaho ashobora kugaragara ,gusa Aston Villa iraba idafite kapiteni w’iyi kipe John McGinn hamwe na Tyrone Mings na Boubacar Kamara .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *