FootballHomeSports

Premier League : Liverpool yasubije neza imbere ya Wolves ikomeza kuyoboza inkoni y’icyuma [ AMAFOTO ]

Ikipe ya Liverpool imaze gusubiza neza itsinda Wolves ibitego bibiri kuri kimwe inashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 7 hagati yayo na Arsenal iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona .

Nyuma y’iminsi ine ivanwe itsinzi mu biganza na James Tarkowski wa Everton ku munota wa 98 , Liverpool yari yakiriye ikipe ya Wolvermpton Wonderers ku kibuga Anifield Road ndetse banitwara neza .

Liverpool yatangiye isatira neza ndetse ku munota wa 15′ w’umukino umunya – Colombia Luis Diaz yaboneye The Kops igitego cya mbere nyuma y’amakosa akomeye yari akozwe na myugariro wa Wolves witwa Toti Gomez wakuyeho umupira nabi cyane .

Luis Diaz wari wabaye mwiza muri uyu mukino yongeye kuzamukana umupira ku munota wa 37′ yinjira mu rubuga rw’amahina gusa umuzamu wa Wolves Jose Sa ahita amutereka hasi , umusifuzi Simon Hooper ahita atanga penality yinjijwe neza na Mohammed Salah .

Nubwo yari imaze gutsindwa ibitego bibiri , Wolves ntiyatinye gukomeza gusatira ndetse igerageza uburyo bwinshi burimo nk’ubwo uwitwa Marshall Munetsi yasigaranye ari wenyine n’umuzamu wa Liverpool Allison Becker birangira umupira awukuyemo .

Gusa hagati aho Liverpool nayo yaje kubona andi mahirwe yashoboraga kuvamo indi penaliti ariko nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ryifashisha amashusho rizwi nka VAR Simon Hooper yaje gusanga Emmanuel Agbadou nta kosa yakoreye Diogo Jota nubwo yasaga nkaho yari yamuserebetse .

Wolves yaje kubona igitego cyo kwishyura cy’umunya – Brazil Matheus Cunha ku munota wa 72′ , umukino unarangira gutyo bituma Liverpool iguma ku mwanya wa mbere ikurikiwe na Arsenal n’ikinyuranyo cy’amanota 7 mu gihe Wolves yahise ijya ku mwanya wa 17 irusha amanota 2 Ipswich Town na Leicester City ziri mu mwanya yo kumanuka .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *