Premier League : Liverpool ivuye inyuma ibona amanota atatu naho Man city ihurira n’uruva gusenya kwa Bournemouth !
Ikipe ya liverpool imaze kwegukana umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ikipe ya Brighton and Hove Albion ibitego bibiri kuri kimwe naho ikipe ya Manchester city itsinzwe na bournemouth ibitego bibiri kuri kimwe bituma ikomezwa gusigwa na liverpool amanota agera kuri abiri ku urutonde rwa shampiyona y’ubwongereza rw’agateganyo .
Ikipe ya Liverpool yari yakiriye ikipe ya Brighton and Hove Albion kuri sitade yayo ya Anifield , uyu wari umukino w’umunsi wa cumi muri shampiyona y’abongereza aho Liverpool yabanjemo abarimo umuzamu Kelleher, Van Dijk, Konate, Szoboszlai, Nunez, Mac Allister, Salah, Gakpo, Tsimikas, Gravenberch na Alexander-Arnold naho ku ntebe y’abasimbura hariho abarimo ;Jaros, Gomez, Endo, Diaz, Jones, Robertson, Quansah, Morton na Conor Bradley.
Naho ikipe ya Brighton yari yabanjemo abarimo Verbruggen; Veltman, Van Hecke, Igor, Estupinan; Kadioglu, Hinshelwood, Ayari; Rutter, Welbeck na Mitoma.
uyu mukino wari wasifuwe n’umwongereza Tonny Harrington watangiye ikipe ya Brighton yataka cyane ndetse ku munota wa 14 wonyine w’igice cya mbere umunya – Turukiya witwa Ferdi KadıoÄŸlu ku mupira mwiza wa Danny Welbeck yahise abonera iyi ikipe igitego cya mbere banarinze bajya kuruhuka ari cyo gitandukanya impande zombi .
Mu gice cya kabiri cyaranzwe n’ubundi no kurata amahirwe menshi kuruhande rwa Brighton yashoboraga no kuvamo igitego cy’umutekano ariko bikarangira batayarangirije mu izamu ndetse ibi byaje no guhurirana nuko bakinaga n’ikipe nkuru ihita ibakosora kuko mu minota itagera kuri ine yonyine yari ihagije ngo ihite ikubitwa ibitego bibiri byose bya Cody Gakpo na Mohammed salah .
Kurundi ruhande mu mukino watangiriye rimwe n’uwa Liverpool n’uw’ikipe ya Manchester city yari yagiye gukinira ku kibuga cya Vitality aho yari yagiye gusura ikipe ya bournemouth igatangira inatungurwa kuko ku munota wa cyenda wonyine Antoine Semenyo ku mupira wa Kerkez yari amaze kumuha neza yahise aterekamo igitego cya mbere cya Bournemouth .
Ku munota wa 64 ‘ w’umukino umunya – Brazil Evanilson yaje kongera kubonera iyi ikipe igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe Milos Kerkez wagize umukino mwiza cyane mbere yuko Josko  Gvardiol abonera igitego cy’impozamarira man city .
Kuri ubu liverpool niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’ubwongereza n’amanota makumyabiri na atanu mu mikino icumi imaze gukina ikaba yizigamye ibitego cumi na bitatu mu gihe city amanota makumyabiri na atatu ku mwanya wa kabiri n’ibitego icumi yizigamye .